Kwamamaza

Politiki

Kigali: Mulindi Japan yahawe imodoka yo gufasha gukwirakwiza insimburangingo

Yanditswe

kuya

Kigali: Mulindi Japan yahawe imodoka yo gufasha gukwirakwiza insimburangingo

Ubuyobozi bwa victoria motors Rwanda Ltd bwashyikirije imodoka yo mubwoko bwa mitsubishi ubuyobozi bwa mulindi japan one love project iyi modoka yarisanzwe ikoreshwa ikaba ifite agaciro ka miriyoni 18 zamafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa mulindi japan one love project bukaba bushimangira ko iyi modoka ije kubunganira mubikorwa bakoraga byo gushyikiriza insimburangingo abaturage bazihabwa.

Gatera Rudasingwa Umuyobozi wa One Love Mulindi Japan avuga ko iyi modoka ije gufasha kugeza insimbura ngingo ku bazikeneye ku buryo bworoshye.

“Iyi modoka duhawe ije gufasha abantu bamugaye kubageraho kugirango bajye bagerwaho n’ibikoresho bagenerwa ku buryo bworoshye”

Nshuti Joshua, Umuyobozi ukuriye ubucuruzi bwa Kampani ya Victoria Motors Rwanda avuga ko bahisemo gufasha iki kigo kubera ko basanga ari ingirakamaro ku banyarwanda.

Joshua yagize ati, “Twabonye nta yindi mpano twabaha duhitamo kubaha imodoka nyuma yo kubona ko ibyo bakora bifasha abanyarwanda mu kuba babona insimburangingo ku buryo bworoshye.”

Kugeza ubu mu kigo cya Mulindi One Love Japan harabarurwa 8800 bamaze guhabwa insimburangingo nta kiguzi batanze.

Ndahiro Valens Pappy/@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza