Jeannette Kagame yujuje imyaka 54 y’amavuko

Kuri uyu wa 10 Kanama 2016, Jeannette Kagame Nyiramongi, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 54 amaze avutse.

Jeannette Kagame Nyiramongi umufasha wa Perezida Paul Kagame yavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962. Jeannette Kagame yavukiye mu Rwanda ariko kubera amateka mabi yaranze u Rwanda yatumye Jeannette Nyiramongi n’umuryango we bahungira mu bihugu by’amahanga nk’u Burundi ndetse na Kenya ari na ho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo Jeannette Kagame yari akiri inkumi yahuriye muri Kenya na Perezida Kagame wari uri mu ruzinduko rw’akazi, wamusabye we na bagenzi be bari bamuherekeje kuza mu rugo iwabo akabakira maze abazimanira amata ari na ho urukundo rwabo rwatangiriye rukaza gukomera kugeza n’aho baje kubana nkuko Jeannette Kagame yabitangaje ubwo yari muri Amerika muri Nzeri muri 2015.

Tariki ya 10 Kamena 1989, ni bwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikaniye impeta mu gihugu cya Uganda basezerana kubana ku mugaragaro.

Kugeza ubu Jeannette Kagame n’umugabo we Perezida Kagame bafitanye abana 4 aribo Ivan Kagame, Ange Kagame, Ian Kagame, na Brian Kagame.

Kuva mu 2000 ubwo Perezida Paul Kagame yamaraga gutorwa, Madamu Jeannette Kagame na we yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku bafite intege nke nk’abapfakazi n’imfubyi za Jenoside no kugarurira abana b’abakobwa agaciro.

Jeannette Kagame yashinze umuryango Imbuto Foundation ufasha abana b’abakobwa b’abahanga ariko batishoboye bagahabwa ubufasha butandukanye bubafasha kwiga neza.

Jeannette Kagame yagiye agaragara cyane mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Sida ndetse yanayoboye umuryango urinda ukanita ku bantu bafite Ubwandu bwa Sida (PACFA) ndetse abiherwa impamyabumenyi y’ikirenga na Kaminuza ya Oklahama yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Jeannette Kagame kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo