Jeannette Kagame yasabye abanyafurika kubwira urubyiruko ibitavugwa hitwajwe umuco

1

Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida Paul Kagame yavuze ko ababyeyi bakwiye kurenga umuco wo gutinya kuganiriza abana babo ibyerekeye imibonano mpuzabitsina kuko ari inshingano yabo kandi ngo ni n’uburenganzira bw’umwana kubimenya.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu 21 Nzeri, mu nama y’umuryango uhuriyemo abadamu b’aba Perezida ba Afurika mu kurwanya Sida [Organization of African First Ladies Against HIV/AIDS (OAFLA)]

Iyi nama yateraniye I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye, aharimo kubera inama rusange ya 71 y’umuryango w’Abibumbye.

Ahenshi mu muco w’abanya-Afurika bafata kuganiriza abangavu n’ingimbi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nka kirazira. Madamu Jeannette Kagame asanga ibi ari intandaro y’ingaruka bashobora guhura nazo zirimo no kwandura agakoko gatera Sida.

Yagize ati: “Nubwo twemeranya ko mu muco wa benshi muri twe iyi ngingo igifatwa nka kirazira, ntibikwiriye kutubuza gukangurira ababyeyi, abarezi, n’inzobere mu buzima kuganiriza abangavu bacu kuri iki kintu”

Yavuze ko kugira ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Ati: “ubushakashatsi bwerekana ko urwego rw’ubumenyi abana bafite ku buzima bw’imyororokere bugira ingaruka ku burere bwabo, imyitwarire, n’imibereho myiza ari byo byongera ubushobozi bwabo mu kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo no kubazabakurikira”

Yavuze ko ubu bumenyi bukwiye gutangwa mu buryo bworoheye urubyiruko, rukamenya ibyo rufitiye amatsiko.

Icyakora yavuze ko ibihugu bikwiriye guha agaciro gakomeye indangagaciro na kirazira z’umuco wabyo bikanazirikana akamaro ko gushyiraho uburyo bwo gukumira ibibazo by’ubuzima abana b’umugabane wa Afurika bashobora guhura na byo ahazaza.

Ku kijyanye no gushyiraho uburyo bwiza bwo gukumira, Madamu Jeannette Kagame yasangije bagenzi be umusaruro uva mu muryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi.

Yababwiye uburyo uyu muryango wita cyane ku kubungabunga ubuzima bw’abagore baba batwite ariko baranduye agakoko gatera Sida, no gukangurira urubyiruko kwisuzumisha aka gakoko ku bushake bakamenya uko bahagaze kugirango bifatire ingamba zo kwirinda.

Yababwiye gahunda uyu muryango ufite mu kwigisha abana b’abakobwa barengeje imyaka 10 ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugirango babashe kwitegura kwifatira ibyemezo no kwihanganira ubuzima bahura nabwo mu gihe cy’ubwangavu.

Yavuze ko ubumenyi aba bana bahabwa bakiri bato bubafungurira imiryango yo kuzagera kuri byinshi mu hazaza habo no kumenya kwifatira ibyemezo bikomeye ku buzima bwabo.
Bamwe mu bari bitabiriye inama ya OAFLA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mana we.....première dame....bravoooo. Est ce que...ibyo uvuze bikuvuye Ku mutima cyangwa ni discours baguteguriye? Pfukama usenge

Tanga Igitekerezo