Iyo uharanira ibyiza,ubwoba busimburwa n’ubutwari-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko ufite umuhate wo gukora ibyiza aharanira kubigeraho, ahari hari ubwoba muri we hagasimburwa n’ubutwari ndetse n’ingufu.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere mu muhuro wa gatanu uzwi nka Champions of Jewish Values International Awards Gala, ugamije kuzirikana abakoze ibikorwa by’ubutwari byo kubanisha abantu mu mahoro, no guteza imbere indangagaciro za kiyahudi.

Uyu muhuro wabereye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abayahudi basangiye byinshi birimo n’amateka . Yavuze ko ayo mateka atuma bamenya neza icyo ubutabera ari cyo ndetse n’icyo ubugwaneza aricyo.

Yavuze ko mu isi harimo abantu bagifite umutima mubi wo kwambura abandi ubuzima, nyamara avuga ko kubarwanya buri wese atanze umusanzu we aribyo bikwiye.

Ati “Duhamagarirwa guhaguruka tugafatanya n’abo barwanya abashaka kwambura abandi igitinyiro cya muntu.Urwango ntabwo rushobora na rimwe gusobanurwa n’agahinda waba ufite, ako ariko kose.”

Abayahudi n’abanyarwanda basangiye amateka ya Jenoside. Hagati ya 1933 na 1945 abayahudi basaga miliyoni esheshatu mu Burayi barishwe bazira uko bavutse, bicwa na Adolph Hitler n’ishyaka rye ry’abanazi.Aya mateka ajya gusa n’ayo mu Rwanda mu 1994, aho Abatutsi basaga miliyoni bishwe n’Interahamwe , ikaba Jenoside ya Kabiri yari ibaye mu myaka itarenze 50 iy’Abayahudi ibaye.

Perezida Kagame yavuze ko bitoroshye kurwanya abafite imitima yuzuye urwango ariko avuga ko ari inshingano kandi zikwiye kubahirizwa.

Ati “Tugomba buri gihe guharanira gukora ibitandukanye n’iby’abo babaswe n’urwango.Ikiguzi cyo kugaragaza ko wahindutse ni ukwihana kandi kigaragazwa no kubabarira.”

Yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside ari nayo muzi wo gukora Jenoside nyirizina, avuga ko hakwiye ubufatanye n’ingufu ngo itagira aho ikomeza kugaragara ku isi.

Yavuze kandi ko bazakomeza kwirwanaho, banarwana ku bandi bari mu bibazo, ndetse ko nta kizabatera ubwoba , ati “iyo ukora ibyiza, ubwoba burahunga hakaza umurava ndetse n’ingufu.”

Uyu muhuro kandi harazirikanwa Elie Wiezel, umuyahudi warokotse Jenoside, agaharanira ko itazongera kundi abinyujije mu bikorwa bitandukanye.Yanahawe igihembo kitiriwe Nobel. Yitabye Imana muri Nyakanga umwaka wa 2016.

Perezida Kagame kandi muri uyu muhuro yahawe igihembo cy’Umubano mwiza afitanye n’Abayahudi.


Perezida Kagame yahawe igihembo cy’ubucuti bukomeye afitanye n’Abayahudi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo