Inkingi za mwamba muri RNC zitandukanyije na Gen Kayumba Nyamwasa na Radiyo Itahuka

4

Dr Rudasingwa Theogene (iburyo) na Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo bari bamaze iminsi barebana ay’ingwe

Bamwe mu bari abayoboke ndetse n’abayobozi b’imena b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda (RNC) barimo Dr. Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera, bamaze gutangaza ko bitandukanyije ku mugaragaro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wayoboraga iryo shyaka ndetse n’ibindi bikorwa by’ishyaka birimo Radiyo Itahuka, bitewe n’ubwumvikane buke buririmo.

Bitewe n’ubwo bwumvikane buke busa n’ubwari bumaze imyaka itatu nta gihinduka, ngo aba bagabo bahisemo gushinga ihuriro rishya aho ryiswe, New-RNC ndetse banahita bashyiraho komite nyobozi nshya yaryo.

Bimwe mu byabaye intandaro y’umwuka mubi muri iri shyaka rikorera muri Afurika y’epfo ndetse rikaba rinafite amashami ku mugabane w’uburayi na Leta zunze ubumwe za Amerika, zirimo amakimbirane ari mu buyobozi, aturuka kuri munyangire, ku matiku, ku dutsiko twiyubakamo no kwirengagiza amabwiriza agenga imikorere iri shyaka.

Ikindi kandi cyateye ubwumvikane buke bwaje gutuma ishyaka ricikamo ibice, ngo itsinda rya bamwe mu basirikari ryagiye ryiyubaka mu mayeri muri RNC, rigakoresha uburyo bwihisha inyuma y’amabwiriza n’inyandiko kugira ngo rifate mw’ibanga kandi ricungire ishyaka hanze y’inzego zaryo nkuko itangazo ry’abashinze ihuriro rishya ribivuga.

Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Gen Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ngo n’ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye, cyane bashinja uruhande rwa Gen Nyamwasa kwandagaza ku bushake abo ku ruhande rwa Dr Rudasingwa.

Abo ku ruhande rwa Dr Rudasingwa bashinja Gen Nyamwasa kutagaragaza ubushake bwo guhagarika ibikorwa bibi by’abanyamuryango ba RNC bamushyigikiye kandi azi neza ko barwanya Rudasingwa, ibintu ngo byaganiriweho inshuro nyinshi ariko bikaburirwa umuti.

Dr Rudasingwa avuga ko tariki ya 22 Mata 2016 bagerageje gushaka uko bashakira umuti ibibazo bari bafite, ateranya inama y’abari bashinzwe ishyaka iyobowe na we ku giti cye, gusa ngo iyi nama yasojwe no kutumvikana aho abari bayirimo ngo baranzwe no guterana amagambo rubura gica.

Kubera izo mpamvu, Dr Rudasingwa wari usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC yatangaje ko atazashyigikira ibikorwa byakorewe hanze y’inzego z’umuryango cyangwa bititaye ku biganiro n’impuzamashyaka (platform) rihuriyeho n’abandi.

Ibi byose ndetse n’ibindi byatumye Dr Rudasingwa n’abamushyigikiye batangaza ku mugaragaro ko bitandukanyije na Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’abayoboke be ndetse na bamwe mu bagize Biro ya Komite Nyobozi bahisemo gukurikira Gen Nyamwasa, aho bahise bashinga ihuriro bise “Ihuriro rishya” (New-RNC) ndetse banitandukanya na bimwe mu bikorwa iri shyaka ryari ryaragezeho nka Radiyo Itahuka n’ibindi.

Iri huriro rishya ryashyizeho Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa byose by’Ihuriro rishya mu gihe cy’iminsi itarenga 30, kugira ngo inzego nshya n’ubuyobozi bushya bishyirweho mu buryo bwumvikanyweho. Iyo komite igizwe na Dr. Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera.

Komite nyobozi wa New-RNC yatangaje ko nta yandi matora ateganijwe mu Ihuriro rishya kugeza igihe bizumvikanirwaho, ariko bemeza ko n’ubwo byaba ngombwa ko amatora akorwa bitashoboka mbere y’umwaka wa 2018.

Bemeje kandi ko ihuriro rishya ryitandukanije na Radio Itahuka, n’ibiganiro cyangwa ibikorwa byayo, bityo ngo ihuriro rishya rikazajya rivugira ku wundi muyoboro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Andika Igitekerezo Hano kayumba garuka usabe nyakubahwa imbabazi wigumya kwandavura ntakibazo dufite mugihugu.knd Azakubabarira.

  2. Jewellery ndi bank bagabo!nagaruka murwabyaye kasaba President imbabazi.Kayumba koko wakwigarukiye murwabyaye ko usage landing nkabona buryimuntu aryimo kukukina nka football garuka usable imbabazi uzababarirwa

  3. Biragaragara ko ubunyangamugayo aribwo bukire ku isi. Aba bagabo nabagira inama yo kuva ishyanga bakaza bagasaba ABANYARWANDA imbabazi. Tukabagangahura basubira mumuco wacu.

  4. Biragaragara ko ubunyangamugayo aribwo bukire ku isi. Aba bagabo nabagira inama yo kuva ishyanga bakaza bagasaba ABANYARWANDA imbabazi. Tukabagangahura basubira mumuco wacu.

Tanga Igitekerezo