Amagana y’ingabo za Leta ya Sudani y’Epfo zapfiriye mu mirwano ikaze

1

Umuvugizi w’ingabo za Riek Machar urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo yemeje ko Machar zimaze kwivugana amagana y’amasirikare ba Leta abandi bakabirukana mu birindiro ndetse bakanasahura ibikoresho byabo, ibi ngo byabaye mu mirwano yabahurije mu mashyamba ya Juba.

Umuvugizi w’ingabo za Machar James Gatdet Dak yavuze ko biciye amagana y’ingabo za Kiir mu mashyamba yabereyemo intambara mu majyepfo, uburengerazuba n’amajyaruguru y’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo Juba.

Iyi mirwano yahuje ingabo ku mpande zombi mu gihe ngo ingabo za Leta zageragezaga guhiga Machar wahunze uyu murwa mu byumweru 3 bishize.

Ikinyamakuru Sudan Tribun kivuga ko Machar yamaze kuva mu mujyi wa Juba ari kumwe n’abasirikare be bake nyuma yo kurwana n’ingabo za Kiiri. Machar wahoze ari visi Perezida wa Sudani y’Epfo iki kinyamakuru kivuga ko yavuye i Juba kugirango arengere ubuzima bwe ngo akazagaruka ingabo ze zamaze gufata uyu mujyi.

Dak yavuze ko birukanye mu birindira abasirikare 10,000 ba Leta ndetse abandi baricwa. Ati : ” ingabo zacu zirukanye iza Kiir mu birindiro byazo ziratatana. Leta ntabwo iri kuvugisha ukuri ku biri kubera mu ishyamba . Abagana y’abasirikare babo bapfuye n’imodoka zabo 12 z’igisirikare twazifashe ndetse n’ibindi bikoresho byabo. Ingabo za Leta zamanitse amaboko nk’uko twabivuze ubu hasigeye igihe gito tukagenzura umujyi wa Juba ibyo kandi biraza kuba mu gihe gito”

Ikinyamakuru Sudan Tribune cyatangaje ko umuvugizi w’ingabo za Leta ya Sudani y’Epfo nta kintu yigeze atangaza kuri ibi byose bivugwa ku ngabo zabo.

Dak yavuze ko umuyobozi wabo Machar arinzwe cyane n’inabo ze zimuhora hafi kandi ko babonye n’ubundi bufasha bw’abantu baturutse i Juba baje kudufasha Leta itabizi. Yavuze kandi ko imihanda imwe ya Juba ifunze nyuma y’uko bamaze gufata amajyaruguru y’uburengerazuba bw’uyu mujyi .

Uyu muvugizi kandi yavuze ko ari kuvugana na Machar umuyobozi we ndetse ko yamaze kugena Lt. General John Jok Gai ngo abe umukuru w’ingabo ziri muri Central Equatoria kamwe mu duce turimo ingabo zabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. President yakuyemo ake karenge numuryangowe, ahasigaye bene ngofero bicwe nagirimana bagatsinda agaruke yongere yigire igihangange nibatsindwa azashaka aho yaka icumbi aho muri africa. niba batamwivuganye !

Tanga Igitekerezo