Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC ivugirwamo iby’umutekano muke muri Sudani y’Epfo n’u Burundi

1

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Dar Es Salaam

Perezida Kagame yageze muri Tanzaniya aho ari buhurireyo n’abandi bayobozi b’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu nama idasanzwe ya 17 y’uyu muryango mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kuranga U Burundi na Sudaniy’Epfo.

Iyi nama irabera i Dar es Salaam muri Tanzaniya kuri uyu wa 8 Nzeli 2016.

Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri Tanzania aho asanzenyo Perezida Museveni wa Uganda, waraye yakiriwe muri Tanzaniya na mugenzi we John Pombe MAgufuli.

Perezida Salva Kiir uyoboye igihugu kimaze iminsi mike kivutse ndetse cyakiriwe muri uyu muryango ariko kiri mu mvururu na we ategerejwe muri iyi nama ikomeye y’uyu muryango.

Biteganyijwe ko iyi nama iri bwige ku buryo bwimbitse raporo y’abaminisitiri ba EAC ku birebana n’amasezerano y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) n’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) [ EU-EAC Economic Partnership Agreement].

Iyi nama kandi iriga kuri Raporo ya Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania akaba n’umuhuza mu kibazo cy’umutekano muke mu Burundi, bakaza kureba aho ibiganiro bihuza impande zishyamiranye mu gihugu cy’u Burundi bigeze bikemura ikibazo.

Iyi nama kandi iriga kuri raporo y’abaminisitiri b’uyu muryango ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke umaze iminsi wugarije igihugu cya Sudani y’Epfo, banarebere hamwe uburyo cyakemuka.

Muri iyi nama kandi harakirwa indahiro y’Umunyarwanda Hon. Christophe Bazivamo uherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari muri EAC.

Iyi nama yitezwemo imyanzuro, ibisubizo n’ingamba ku bibazo by’umutekano muke wongeye kwaduka muri Sudani y’Epfo kuva tariki 8 Nyakanga, ubwo ingabo za Perezida Kiir zatangiraga imirwano n’ingabo za Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kiir kugeza ubu abantu basaga 300 baka bamaze kubura ubuzima.


Perezida Kagame yakirwa muri Tanzania

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano kagame wacu nakomeze atwubakire umutekano utajegajega kuko nintore izirurusha intambwe afurika yose icyeneye ibitecyerezo bye kuko byaratwubaste nibyiza kubyubakisha nabandi

Tanga Igitekerezo