Inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa 02/6/2016 yafashe ibyemezo bibiri gusa bikurikira

1

None ku wa Kane, tariki ya 02 Kamena 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, MUREKEZI Anastase.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta
y’Umwaka wa 2016/2017.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri mu izina rya Stella Ford MUGABO, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo