Imyumvire ikiri hasi idindiza iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda -Hon Mukabalisa

Hon. Mukabalisa Donatille, Perezidante w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi no guhindura imibereho y’abaturage kikiri imbogamizi mu guteza imbere abaturage bakiri mu bukene.

Ibi yabivugiye mu nama Nyungurabitekerezo ku isano iri hagati y’ubuhinzi na gahunda yo kurengera abatishoboye yabereye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016.

Iyi nama yari igamije kureba uburyo gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi bigenda bihuzwa na gahunda yo kwita ku bakene batishoboye.

Abahagarariye inzego zitandukanye zirebana n’ubuhinzi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage bahuriye mu nteko ishinga amategeko baganira ku isano iri hagati y’ubuhinzi no kurengera abatishoboye.

Hon Mukabalisa Donatille uyobora umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yavuze ko muri gahunda abadepite bagira yo kwegera abaturage babasha kuganira na bo ndetse bakamenya ibyabateza imbere.

Gusa Hon. Mukabalisa yavuze ko mubidindinza iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, harimo imyumvire ikiri hasi asaba ko hakongerwa ubukangurambaga muri gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ati: "Mubidindinza iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, harimo imyumvire ikiri hasi, ni ngombwa ko ubukangurambaga bushyirwamo imbaraga, hashishikazwa ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi"

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka we yavuze ko kuba ingamba nyinshi zo kurengera abatishoboye zikorera mu gihugu cyose ari ibyo kwishimira ndetse anashimira intambwe yatewe mu guteza imbere abaturage.

Yagize ati: "Intambwe twateye twikura mu bukene na yo irashimishije, Kuvana abaturage munsi y’umurongo w’ubukene tuva kuri 58.9% muri 2000/2001 tukagera kuri 39.1% muri 2013/2014, no kuva kuri 40% muri 2000/2001 tukagera ku gipimo cya 16.3% muri 2013/2014 ku ubukene bukabije ni ibyo kwishimira.

Icyakora Minisitiri Kaboneka yavuze ko hakenewe ingamba zo guhuza za gahunda zo kurengera abatishoboye n’ingamba z’ubuhinzi mu rwego rwo kuzamura abatishoboye.

Minisitiri Kaboneka asanga intambwe yatewe mu kurwanya bukene ari iyo kwishimirwa.

VUP, Girinka, akarima k’igikoni, ni zimwe muri gahunda zagize umumaro ukomeye mu gukura abanyarwanda mu bukene bagatinyuka kwigirira ikizere bakiteza imbere.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyizeho gahunda nyinshi zigamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bwo mu byaro.

Muri izo gahunda harimo gahunda yo kuhira imyaka, kuzamura umusaruro w’ubworozi, ubuhinzi buvuguruye, gutera inkunga ubuhinzi, ibikorwa remezo byorohereza abantu kubona amasoko y’umusaruro wabo, ubushakashatsi, gutera inkunga ubuhinzi, igenamigambi rishingiye ku bintu bifatika n’ibindi byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda cyane cyane abakiri mu bukene.

Ubuhinzi ni bwo shingiro ry’ubukungu n’imibereho ya benshi mu banyarwanda, bityo ni ngombwa ko bukwiye kwitabwaho kandi gahunda zabwo zigahuzwa na gahunda zo kuzamura imibereho y’abakene batishoboye dore ko abenshi baba ari n’abahinzi.


Inzego zirebana n’ubuhinzi n’imibereho myiza y’abaturage ziyemeje guhuza ubuhinzi na gahunda yo kuzamura imibereho y’abatishoboye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo