Igihangano kidasanzwe cyagaragaye mu Kwita Izina 2016

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 12, hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kubimburira uwo munsi mukuru.

Kimwe mu bishushanyo kiri ahakorerwa igikorwa cyo Kwita Izina cyatangaje benshi, kikaba kireshya na metero eshanu z’ubujyejuru aho kigaragarira amaso no ku muntu uri kure, gikoze mu ishusho y’ingagi.

Iki gihangano gikoze mu migano, mu bigaragara ntabwo gihenze cyane nubwo kibereye ijisho ariko ubuhanga bwinshi.

Nkuko bitangazwa n’umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) ,Iki gishushanyo kikaba cyarubatswe mu buryo bw’igihe kirambye kuko kizakoreshwa no mu myaka izaza yo Kwita Izina abana b’Ingagi.

Kwita Izina biteganyijwe none kuwa 02 Nzeri 2016, bikaba byarabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye birimo no kwereka Abakerarugendo byinshi bitatse Pariki y’Ibirunga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo