Ibyo u Rwanda rwakoze abaterankunga babirwanya ni byo byaruteje imbere –Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko amahitamo u Rwanda rwakoze abaterankunga n’abanyemari batayashyigikiye ari yo ntandaro y’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri Mozambique.

Yabivuze ubwo yari ari imbere y’ibihangange mu ishoramari n’inzobere z’abashakashatsi, abanditsi n’abanyeshuri mu bijyanye n’ ishoramari, mu kiganiro ku ruhare rw’urwego rw’abikorera mu guteza imbere igihugu cy’u Rwanda,

Yabanje kugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yashegeshe u Rwanda kugeza aho abantu bavuga ko rutazongera kubaho .

Ati: “Kubera uburemere bw’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 byatumye bamwe bibwira ko igihugu cyacu kitazongera kubaho. Twaritanze dushaka ibisubizo twiteza imbere. Tuzi ko tutaragera aho dushaka kugera ariko tugomba kurinda ibyo twagezeho.”

Yakomeje agira ati: “Twahisemo iby’ibanze dushingiye ku byo Abanyarwanda bakeneye n’ibibashishikaje kandi kuri buri ngingo twaribazaga tuti ese iki kizunga Abanyarwanda cyangwa kizadutandukanya kurushaho? Tuti ese bizatuma u Rwanda rugira agaciro n’ubukungu?”

Perezida Kagame yagarutse kubyo Abanyarwanda bakoze bashingiye ku mahitamo yabo nubwo abaterankunga n’abanyemari babirwanyaga nyamara kuri ubu bikaba ari bimwe mu by’ingenzi bifatiye runini iterambere ry’u Rwanda n’ahazaza heza harwo.

Yagize ati: “Duhereye kuri hoteli ya mbere y’inyenyeri eshanu, Serena Hotel ya Kigali, na RwandAir, … ni ibyemezo twafashe abaterankunga n’abanyamabanki batabibona nk’ubucuruzi, ababihakanaga bari bafite ukuri mu buryo bw’ubucuruzi bufunganye ariko nanone bari bibeshye cyane urebeye ubukungu bw’u Rwanda bw’ahazaza mu buryo bwagutse.Abo batubuzaga kubaka no gushora imari ubu ni bo bari muri iyo myanya banakoresha izo serivise.”

Yagarutse ku buryo Abanyarwanda bongeye kwiyumvanamo nyuma ya Jenoside binyuze mu butabera aho yagarutse cyane ku kamaro k’inkiko Gacaca mu kurangiza imanza z’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ku buryo Abanyarwanda bigishijwe ubumwe n’ubwiyunge no kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha ikindi cyose n’uburyo abayobozi batojwe gukorera abaturage no kubashishikariza kwigira aho gutegereza inkunga z’abaterankunga.

Yagarutse ku ruzinduko rwe muri Mozambique avuga ko ashimishijwe no kongera gusura iki gihugu yongeraho ko ibihugu byombi bifite byinshi bisangiye kandi ko gusura iki gihugu ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika nk’imwe mu nkingi zo guteza imbere abaturage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo