“Ibikorwa bya Isiraheri ni ntagereranwa, turashaka kwiga uko babigezeho…” Ambasaderi Joseph Rutabana.

U Rwanda rufata Isiraheri nk’igihugu cyo kwigiraho kuko ibihugu byombi bihuje byinshi harimo n’amateka nkuko Ambasaderi w’ u Rwanda muri iki gihugu abivuga.

Nk’igihugu cyahuye na Jenoside mu nyaka 20 ishize, u Rwanda rufata Isiraheri nk’ikitegererezo mu iterambere nyuma yo guhura n’ivangura.

Mu kiganiro ikinyamakuru The Jelusalem Post cyagiranye na Ambasaderi Joseph Rutabana mu biro bye biherereye i Herzliya Pituah kuwa 22 Kamena 2016, yagarutse cyane ku ruzinduko rwa Minisitiri w’intebe wa Isiraheri Benjamini Netanyahu yagiriye mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba muri Nyakanga 2015 birimo n’ u Rwanda.

The Jerusalem Post ivuga ko amakuru bakesha umwe mu bayobozi bakuru ba Isiraheri avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cy’inshuti kurusha ibindi ku mugabane wose.

Ambasaderi Rutabana yavuze ko ibihugu byombi bihuriye ku bintu byinshi harimo kuba byombi bijya kunganya ubuso, umubare w’abaturage ndetse no kuba abaturage babyo barababaye bikomeye.

Yagize ati “Tuzi ukuntu Abanya Isiraheri bababaye cyane, Kugira ubushobozi bwo gusubiza ibintu mu buryo byatumye bagera ku kintu gikomeye. Ibintu bisa neza n’ibyo mu Rwanda. Mu myaka 20 ishize twarababaye cyane, habaye amahano akomeye. Leta yari iriho yananiwe kubihagarika, ubu rero turimo kubaka igihugu giteye imbere. Kugira abo twigiraho ni ikintu kiza.”

Yongeyeho kandi ko kubera ukuntu ibyo Iki gihugu cyagezeho bidasanzwe, u Rwanda rwifuza kumenya uko babigezeho.

Yagize ati “Ibyo Isiraheri yagezeho mu by’ukuri ni indashyikirwa [..] turashaka kwiga uko babigezeho”

Ubwo u Rwanda rwari umunyamuryango mu kanama gashinzwe amahoro ku Isi rwagiye rushyigikira Isiraheri ku bijyanye n’umubano wayo na Palestina byanatumye Benjamini Netanyahu ashimira Perezida Kagame.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwifuza kwigira ku ikoranabuhanga rya Isiraheri mu kuhira imyaka, gusaranganya amazi mu baturage n’ibindi.

Ambasaderi Rutabana kandi yibukije ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gitekanye bityo ko abaturage ba Isiraheri batemberera muri Afurika bagera no mu Rwanda kuko ari ahantu heza ho gutemberera mu buryo bw’ubukerarugendo.

U rwanda rwagiranye umubano na Isiraheri muri 1973 ariko uza gukomwa mu nkokora n’ intambara ya Yom Kippur ubwo ibihugu by’abarabu byashyize igitutu ku bihugu byinshi bya Afurika ngo bihagarike umubano na yo.

Mu Kwakira 1994 u Rwanda rwongeye kohereza ambasaderi muri Isiraheri, ariko nyuma y’imyaka itandatu ambasade irafungwa kubera ubushobozi buke.

Ambasade yongeye gufungura muri 2015 ikaba ari imwe muri za ambasade 35 u Rwanda rufite hirya no hino ku Isi harimo 21 ziri hanze ya Afurika.

Isiraheri na yo ifite ambasaderi wayo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Abeba muri Etiyopiya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo