Kwamamaza

Politiki

Ibibazo byose twaba dufite mu bihugu byacu, Afurika igomba kuvuga rumwe-Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ibibazo byose twaba dufite mu bihugu byacu, Afurika igomba kuvuga rumwe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo n’ingorane buri gihugu cya Afurika gifite iwacyo zidakwiye kuba imbogamizi ku kwishyira hamwe k’umugabane wa Afurika.

Yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti kuri uyu wa Gatatu, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko hari indangaciro zituma ibihugu byihuza ariko ko izo ndangagaciro zidakwiye gutuma ibihugu byibagirwa gukemura ibibazo bibyugarije.

Yavuze ko ibihugu byagiye bigera ku iterambere ari ibyagiye mbere na mbere bimenya ingorane bifite bikazikemura, bikumva abaturage babyo n’amateka.

Ati “Duhuzwa n’indangaciro rusange ariko buri gihugu kigira ingorane zihariye.Ibihugu byateye imbere bibanza kumva neza imbogamizi bifite, amateka yabyo ndetse n’abaturage babyo.Ariko tugomba gukorera hamwe mu ngorane zose twaba duhura nazo.”

Perezida Kagame yagarutse ku mavugurura aherutse gushyikiriza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko ayo mavugurura agamije kugirango uwo muryango wigire, uhame kandi wihaze mu bushobozi.

Yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Djibouti, avuga ko ikigamijwe ari ubuhahirane no kugenderana hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yavuze ko ibyo bihugu byombi bisangiye intego imwe yo kubona Afurika yiyunze kandi igatera imbere kandi buri munyafurika akabaho mu cyubahiro kimukwiriye.

Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti ko Afurika ifite buri cyose gikenewe ngo itere imbere.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yanasuye icyambu cya Doraleh kiri mu birometero bitanu mu Burengerazuba bw’umurwa Mukuru Djibouti.

Perezida Kagame asura icyambu cya Doraleh

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza