Perezida wa Sena Makuza arasobanura intandaro y’urupfu rutunguranye rwa Hon Mucyo

51

Hon Makuza Bernard asobanura intandaro y’urupfu rwa nyakwigenera Jean de Dieu Mucyo

Hon Makuza Bernard, Perezida Sena y’u Rwanda yasobanuye uko urupfu rutunguranye rwa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu rwagenze nyuma yo kwikubita hasi ku madarage (escalier) y’Ingoro y’Inteko ari kujya ku kazi.

Muri iki gitondo mu masaha ya saa tatu n’igice nibwo Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Makuruki.rw yavuganye na Hon Makuza Bernard, asobanura iby’urupfu rwa Mucyo.

Ati "Yego nibyo Honorable Mucyo amaze kwitaba Imana.Yari aje ku kazi bisanzwe yitwaye mu modoka agera ku Nteko ajya kuri sena, nk’uko bisanzwe arazamuka ajya mu biro bye.

Hanyuma rero agomba kuba yanyereye ku mabaraza noneho yikubita hasi. Abari hafi ye bagerageza kumuramira ariko yamaze kwibarangura hasi. Twahise tumuzana kwa muganga kuri Faisal."

Makuza yavuze ko abaganga bagerageje ibishoboka ngo baramire ubuzima bwa Mucyo ariko bikanga.

Ati:”Abaganga rero bakoze ibishoboka byose ariko mu by’ukuri twageze hano bisa n’aho byarangiye.Nta gikomere na kimwe rwose, nta na kimwe “

Mucyo ngo nta kindi kibazo yari afite kuko no ku Cyumweru yari ari mu kazi kandi ameze neza.

Makuza yagize ati " N’ejo yari yiriwe mu kazi mu nama n’abantu bo muri Huye, ataha bisanzwe no kuwa Gatandatu yari yiriwe mu muganda ngirango mu Ruhango umuganda w’ubumwe n’ubwiyunge."

Makuza avuga ko abaganga aribo bari butangaze icyo yazize ati:”Abaganga baragitangariza umuryango ubwo natwe turabimenya”

"Mucyo rero mu by’ukuri adusizemo icyuho, kuko ni umubyeyi ariko ni n’umwe mu bitangiye igihugu.Ni umuntu wakoraga akazi n’ubwitange bwinshi cyane kandi agakora ibishoboka byose kugirango umurimo akora utungane.Ni akababaro rero ku gihugu."

Soma inkuru yabanje y’urupfu rwa Senateri Jean de Dieu Mucyo unyuze hano

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 51

  1. Abana bacitse ku icumu rwa genocide nababyeyi bicike ntituzakwibagirwa,kuko watubereye aho abacu batari mubyeyi igendere.

  2. Abana bacitse ku icumu rwa genocide nababyeyi bicike ntituzakwibagirwa,kuko watubereye aho abacu batari mubyeyi igendere.

  3. Imana ikwakire mubayo kandi imiryango ya papa wacu wadufashije gushyongura abacu mucyubahiro imana yamahoro yibuke iyomirimo yose yagiye akora imuhe ubugingo buhoraho.Ntiduteze kuzakwibagirwa wari intwari ugiye tukigukeneye.Imana ikwakire mubayo.

  4. Imana ikwakire mubayo kandi imiryango ya papa wacu wadufashije gushyongura abacu mucyubahiro imana yamahoro yibuke iyomirimo yose yagiye akora imuhe ubugingo buhoraho.Ntiduteze kuzakwibagirwa wari intwari ugiye tukigukeneye.Imana ikwakire mubayo.

  5. Imana Niyitanga Kand Niyo Yongera Ikakwaka Muryango Wabuze Mwihangane Kuk Twese Niyonzira.Mukomeze Kwihangana Peee Natwe Ino Muburundi Vyatubabaje Kand Twababay Bimwe Vyumwihariko. R. I. P

  6. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

Tanga Igitekerezo