Kwamamaza

Politiki

HCR ntiyumva impamvu hari abanyarwanda bakitwa impunzi kandi igihugu gitekanye

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
HCR ntiyumva impamvu hari  abanyarwanda bakitwa impunzi kandi igihugu gitekanye

Impunzi zitahutse mu Rwanda zakirwa

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (HCR) ryatangaje ko nta mpamvu ikwiye gutuma hari abanyarwanda bakitwa impunzi kandi mu gihugu cyabo umutekano uhari.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu nama yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya Congo Brazzaville ndetse na HCR ishami ry’u Rwanda.

Umuyobozi wa HCR Rwanda, Saber AZAM yavuze ko abanyarwanda badakwiye kuba bakitwa impunzi kandi nta kibazo cy’umutekano mu gihugu.

Ibi biravugwa mu gihe nta munyarwanda uzaba uzaba ugihabwa sitati y’ubuhunzi mu mpera z’uyu mwaka, ndetse n’imfashanyo zatangwaga kuri izo mpunzi zizakurwaho ku bazaba bataratahuka.

Saber yagize ati “u Rwanda ni igihugu gitekanye. Ni n’imwe mu mpamvu zituma dukomeza gukangurira impunzi kugaruka mu rugo.”

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yavuze ko hakozwe byinshi mu gucyura impunzi, ariko ko hakenewe imbaraga nyinshi mbere y’Ukuboza uyu mwaka.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufasha abatahutse mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “U Rwanda rwiteguye gufasha no gutera inkunga impunzi zitahutse binyuze muri gahunda zitandukanye zabagenewe.Icyakora nubwo hakozwe byinshi mu gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi, hari byinshi bikeneye gukorwa mbere y’Ukuboza 2017.”

HCR iherutse gutangaza ko ubu impunzi zizajya zizatahuka zizajya zihabwa amafaranga aho guhabwa ibikoresho nkuko byari bisanzwe.

Umuntu mukuru azajya ahabwa amadolari 200, naho umwana ahabwe amadolari 150.

Ibi ngo ni muri gahunda yo kubareshya no kubakira ubushobozi impunzi zitahutse no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Iyi nama yabaye yitezweho umusaruro mu kumvisha impunzi z’abanyarwanda cyane cyane muri Congo Brazzaville zigatahuka.

Muri icyo gihugu HCR ivuga ko habaga impunzi z’abanyarwanda 12, 000, icyakora kugeza muri 2016 abagera kuri 450 nibo bari bamaze gutahuka uhereye muri 2004.
Sitati y’ubuhunzi yakuriweho abanyarwanda bose bahunze hagati y’umwaka wa 1959 kugeza 1998.

Imibare ya HCR igaragaza ko ku isi hari impunzi z’abanyarwanda ibihumbi 286, icyakora imibare nyayo ntizwi kuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amabarura atarakorwa kandi hakekwa kuba izigera ku bihumbi 250.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza