Kwamamaza

Politiki

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Senateri Mucyo

Yanditswe

kuya

na

Editor
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Senateri Mucyo

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango wa Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuri uyu wa Mbere.

Senateri Mucyo itabye imana ubwo yuriraga amasikariye (escaliers) agana mu biro bye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yakorewe ubutabazi bwihuse ajyanwa ku bitaro by’Umwami Faisal ariko biba iby’ubusa yitaba Imana akigerayo.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yihanganishije umuryango wa Mucyo, ndetse anatangaza ko Guverinoma yababajwe n’urwo rupfu.

Yanditse ati "Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa Senateri Mucyo Jean de Dieu. Yakoranye umurava akorera igihugu.Nihanganishije umuryango we kandi roho ye iruhukire mu mahoro."

Urupfu rwa Senateri Mucyo rwashenguye benshi cyane cyane abazi imirimo itandukanye yagiye akora mu nzego z’ubuyobozi.

Yabaye Minisitiri w’Ubutabera, aba umushinjacyaha mukuru, ayobora Komisiyo yo kurwanya Jenoside, akaba yitabye Imana nyuma y’umwaka umwe atorewe kujya muri Sena.

IBITEKEREZO

  • Mulisa Yanditse:

    Turihanganisha umuryango we
    uRwanda rubuze intwari

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza