Guha serivisi nziza umuturage si impuhwe uba umugiriye-Minisitiri w’Intebe Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abakozi ba Leta muri Afurika gukora baharanira gutanga serivisi nziza ku baturage, aho kumva ko kubikora gutyo ari impuhwe cyangwa umuturage akwiye kubikwingingira.

Yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragao inama nyafurika yizihiza umunsi w’umukozi wa Leta muri Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamstiko igira iti “Kwimakaza umuco wo gutanga serivisi zishingiye ku muturage:hatezwa imbere ubufatanye n’urubyiruko mu guhindura Afurika”.

Minisitiri Murekezi yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ihuye neza n’Intego z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kugeza mu mwaka wa 2063, aho gahunda zose zigomba kuba ziri mu nyungu z’umuturage.

Yavuze ko abakozi ba Leta muri Afurika bagomba kumva ko gufata neza abaturage no kubaha serivisi bakeneye atari impuhwe baba babagiriye.

Ati “Serivisi nziza nizo abanyafurika bakeneye.Ntabwo ari impuhwe bagirirwa ahubwo ni uburenganzira bwabo.”

Murekezi yasabye guverinoma za Afurika guha ubushobozi abakozi ba Leta ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bafite kugirango serivisi batanga zibe nta makemwa.
Ati “Ibihugu bya Afurika bikwiye gufasha abakozi kuvanaho ibituma badatanga serivisi nziza, nko kubongerera ubushobozi, imyitwarire, gukorera mu mucyo, no gukoresha neza umutungo wa Leta .”

Mu bantu batuye Afurika, 65 % ni urubyiruko ari narwo rwakabaye rwitwabaho mu guteza imbere uwo mugabane.

Murekezi yavuze ko guverinoma za Afurika zikwiye kwita kuri abo bantu, ndetse agaragaza ko kutabitaho byaba ari ikosa rikomeye.

Ati “Kugirango rubyiruko rwa Afurika rurusheho gutanga umusaruro, guverinoma zigomba gutanga amahugurwa ahuye n’ibikenewe ku isoko.Kubera iyo mpamvu, imyigishirize muri Afurika ikwiye kuvugururwa ikajyanishwa n’ibyo dukeneye mu iterambere…Gukorana n’urubyiruko bifite inyungu nyinshi.Kuri ubu imibare yerekana ko abasaga 60 % by’abatuye Afurika ari urubyiruko, kudakorana n’abantu bangana gutyo byaba ari ikosa rikomeye.”

Umunsi w’umukozi wa Leta wizihizwa tariki 23 Kamena buri mwaka.Ku rwego nyafurika wizihizwa nyuma ya buri myaka ibiri.

Biteganyijwe ko abantu basaga 700 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika aribo bazitabira iyi nama y’iminsi itatu.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye


Minisitiri w’Intebe asobanurirwa serivisi zitandukanye zitangwa n’ibigo bya Leta bitandukanye muri Afurika

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo