EALA yakiriye indahiro za Gasinzigwa na Muhirwa bayihawemo imirimo

Hon Oda Gasinzigwa arahirira guhagararira u Rwanda muri EALA

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ( EALA) yakiriye indahiro z’abadepite babiri Hon.Jean Marie Muhirwa ukomoka Burundi n’Umunyarwandakazi Hon Oda Gasinzigwa baherutse kuyihabwamo imirimo.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016 ni bwo Oda Gasinzigwa wasimbuye Christophe Bazivamo muri EALA na Jean Marie Muhirwa wasimbuye Hafsa Mossi uherutse kwicirwa i Burundi barahiriye inshingano nshya zo guhagararira ibihugu byabo muri EALA.

EALA itangaza ko uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’umuryango muri Tanzaniya. Indahiro zabo zakiriwe na Perezida wa EALA Rt. Hon Daniel F. Kidega nkuko biteganywa n’amasezerano ya EAC cyane cyane mu ngingo yayo ya gatanu.

Iyi ngingo ivuga ko nta muntu ushobora kugira umurimo akora muri EALA atararahira.

Kuwa 19 Ukwakira 2016 ni bwo Hon Oda Gasinzigwa yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (abadepite n’abasenateri) 71 muri 75 bari bahari.

Gasinzigwa asimbuye Christophe Bazivamo muri EALA nyuma yuko we yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) agahita yegura ku nshingano z’ubudepite.

Gasinzigwa usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka rya FPR Inkotanyi, yabaye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kugeza muri Werurwe uyu mwaka.

Kuva muri 2005 kugeza muri 2009, Gasinzigwa yabaye umwe mu bagize komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yanabaye kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’Abagore.

Hon Jean Marie Muhirwa, we yagize amajwi 103 mu majwi 109 y’abatoraga bose, asimbuye nyakwigendera Hafsa Mossi wiciwe i Bujumbura mu Burundi kuwa 13 Nyakanga 2016.

Hon. Jean Marie Muhirwa ni umunyamuryango w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD kuva mu 1994, Akaba yarahoze ari umusenateri ndetse akaba yaranabaye umuyobozi wa komini Bwambarangwe yo mu Ntara ya Kirundo, mu majyaruguru y’u Burundi.

Aba badepite bombi bazakomeza gufatanya na bagenzi babo muri iyi manda izasozwa muri Kamena 2017.


Muhirwa Jean Marie warahiriye guhagararira u Burundi muri EALA

Hon Oda Gasinzigwa yakirwa muri EALA

Muhirwa asinyira gutangira inshingano nshya muri EALA.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo