Kwamamaza

Politiki

Turarusha amahirwe RPF kuko bo byabasabye kujya mu ishyamba ariko twe turi mu gihugu – Frank Habineza

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Turarusha amahirwe RPF kuko bo byabasabye kujya mu ishyamba ariko twe turi mu gihugu – Frank Habineza

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza aravuga ko ishyaka ayoboye rifite amahirwe yo kuyobora igihugu kurusha ayo RPF yari ifite itangizwa kuko bo bafite amahirwe yo kuba bari mu gihugu barindiwe umutekano n’ingabo mu gihe RPF-Inkotanyi yo yabashije kujya ku butegetsi biyisabye kujya mu ishyamba.

Ibi Dr Habineza yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Werurwe 2017 nyuma y’inama rusange y’iri shyaka yabereye I Kigali.

Nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho nk’umukandida w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) Frank Habineza yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru bamubaza uko yiteguye guhangana na Perezida Kagame wamaze kwemerera abaturage ko azongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Dr Frank yavuze ko guhangana n’umukandida wa RPF ukamutsinda bitoroshye ariko ngo birashoboka ndetse avuga ko amahirwe ari mesnhi kuko nayo (RPF) yabashije gufata ubutegetsi kandi yari iturutse mu ishyamba mu gihe bo nka Green Party bari mu gihugu barindiwe umutekano.

Yagize ati: “Ntabwo byoroshye kuko ari ku butegetsi nka Perezida, ntabwo ari ikintu cyoroshye kuko RPF yaharaniye impinduramatwara kandi n’ubu niko bikiri, afite ayo mateka yose. Ariko natwe twagize uruhare muri izo mpinduramatwara natwe twarabiharaniye ntabwo ibyo biduteye ubwoba kuko dufite icyerekezo kiza na gahunda nziza ku Rwanda.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari abibwira ko RPF ishobora gutsindisha ibyo yabashije kugeraho mu myaka imaze iyoboye igihugu, ngo mu baharaniye impinduramatwara harimo n’abarwanashyaka ba Green Party.

Ati: “Mu ishyaka ryacu dufite abantu batangiranye na RPF, abantu bazi RPF igihe yari idafite na Miliyoni imwe y’u Rwanda, dufite abantu banatiraga inkweto kugirango bage gushyigikira RPF, baciye mu mateka yabo, bahoze bari hasi yacu none bageze kure. Dutekereza ko dufite amahirwe kubarusha kuko bo byabasabye kujya mu ishyamba ariko twe ntabwo tuzajya mu ishyamba, turi mu gihugu kandi bafite inshingano zo kuturinda kuko bashinzwe igihugu cyose."

" Niba ubyibuka ishyaka ryacu twaritangiriye muri hoteli mu mwaka wa 2009 ntabwo twaritangirije mu ishyamba, amateka yacu agaragaza ko tudasabiriza, ntidukize cyane ariko turihagije dushobora kwirwanaho twarahatanye, turahatana kandi tuzabikomeza.”

Nzabahagararira nk’umugabo, Abafite amasaka, ibishyimbo n’ibigori mubigurishe , abafite igihumbi, bitanu,..muyazane

Ubwo yari amaze kwemezwa nk’umukandida yavuze ko yiteguye kubahagararira nk’umugabo ariko agaragaza imbogamizi z’ubukene buri mu ishyaka asaba abarwanashyaka kwitanga uko bashoboye.

Ati: "Nk’uko kongere imaze kubyemeza, nongeye kubemerera ko nzabahagararira nkababera umugabo, nzakomeza mparanire amahame y’ishyaka cyane cyane amahame ya Demukarasi no kurengera ibidukikije."

Yakomeje agira ati:“Amatora arasaba imbaraga nyinshi, kugirango dushobore gutsinda aya matora birasaba ko buri murwanashyaka wese ahaguruka tukanashaka abandi benshi, dukeneye amafaranga menshi cyane. Twari twakoze imibare mikeya dusanga dushobora gukenera nka Miliyari imwe n’igice y’amanyarwanda. Ntabwo aya ari amafaranga makeya, birasaba ko twese tuzahaguruka, abafite amasaka bayagurishe, abafite ibigori babigurishe, abafite ibirayi babigurishe buri wese nkuko yifite, uwabona igihumbi, wabona bitanu, wabona ibihumbi icumi wabona Miliyoni... izo nkunga zose zirakenewe”

Mu minsi ishize Green Party iherutse gutangaza ko ifite gahunda yo kwaka inguzanyo muri banki ikazabafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aya matora. Gusa batangaje ko niyo iyo nguzanyo batayibona bazakoresha make bafite bagakora ibihwanye n’ubushobozi bafite.

Green Party yiteguye gute kwakira ibyavuye mu matora?

Dr Frank Habineza yavuze ko biteguye kwakira ibyavuye mu matora mu gihe cyose amatora azaba yagenze neza, gusa ngo habayemo uburiganya n’ihohoterwa ngo ntabwo babyemera.

Yagize ati: “Amatora abaye mu mucyo no mu mahoro ibyavamo twabyemera, gusa hajemo imbogamizi ntabwo twabyemera, nonese wakwemera ibintu wakubiswe wafunzwe? Ariko habayeho gupiganwa mu mahoro, mu mucyo ntihabeho guhohoterana nta kibazo.”

Ishyaka Green Party ryatangiye ibikorwa byaryo ku itariki 14 Kanama 2009, ku itariki 09 Kanama 2013 nibwo ryahawe uburenganzira bwo gukora mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu ibarura riheruka ry’iri shyaka ryerekanye ko abanyamuryango baryo barengaga ibihumbi 200.

Kuva ritangiye gukora rimaze gukoresha umutungo ungana na Miliyoni zisaga ijana n’umunani y’u Rwanda.

Izindi nkuru bifitanye isano:

Green Party nitsinda amatora ngo izubaka urukuta rwo kurinda umutekano ku mipaka

Green Party irateganya gusaba inguzanyo muri Banki izayifasha kwiyamamaza

IBITEKEREZO

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • Ntaganda Yanditse:

    Ntanzira nimwemuzabona mushobora kuzanyiramo ngomutsinde FPR gusanimvugo yirishya iragarazako batazatsinda amatora

  • NDI UMUNYARWANDA Yanditse:

    uyu mugabo arandangije tu cyokora nimugihe amaraso yabana binkotanyi yamenetse we arimo kwiga mugihe bari mu ishyamba batabuze ubwenge bwo kwiga we yaraminuzaga none ngo arasha kuyobora agurisha utwabanyarwanda
    ngaho da abarurwaniye ko numva aribo ....

  • Ngabo Yanditse:

    aaabbbaabababa wa mugabo burya nta logique agira RPF se yagiye mwishyamba ari inzira yo kujya kubutegetsi cg kwari ugukiza abari mukaga...
    amajwi urayatwitse rwose ahubwo bakwitondere

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza