Dr Agnes Binagwaho yavuze ikimuri ku mutima nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma

9

Dr Binagwaho Agnes wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima

Nyuma y’uko byemejwe ko uwari Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho yakuwe kuri uwo mwanya, Dr Binagwaho yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wamugiriye icyizere akamuragiza iyi Minisiteri.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Binagwaho yavuze ko ari iby’igiciro kuba yarakoreye igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko ku buyobozi bwa Perezida Kagame, ndetse anemeza ko yahigiye byinshi.

Dr Binagwaho yavuze kandi ko ari iby’agaciro kuba yarahawe umwanya muri Minisiteri y’ubuzima.

Dr Binagwaho w’imyaka 62 y’amavuko, yari amaze imyaka isaga 5 ayobora iyi Minisiteri, nyuma yo guca muri gahunda zinyuranye z’ubuzima zirimo kuba yarayoboye icyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA (CNLS) kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2008.

Dr Binagwaho kandi yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima
kuva mu 2008 kugeza muri 2011, aho yahise avanwa agirwa Minisitiri w’ubuzima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. @tutu ibyo yangije koyanyangije abifite wowe urangiza ibyudafite?b4 u judge others start by ur side

  2. Nizereko batamupfisha ubusa ahubwo bamwoherezee kuvura abana chuk arebe uburyo aribyiza gukora ibyo wize

Tanga Igitekerezo