Donald Trump yatangaje ko azikiza Perezida Jacob Zuma naramuka atorewe kuba Perezida

6

Umuherwe Donald Trump akaba ari no mu bahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yashyize mu majwi Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma avuga ko naramuka abaye Perezida azamwica.

Donald Trump ashinja Pereziza wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma kugirana urukundo rwibanga n’umugorwe we Melania Trump binyuze kuri Skype.

Trump avuga kandi ko afite ubutumwa bwa Perezida Zuma yohereje umugore we abinyujije kuri E-mail.

Amakuru dukesha Mzansistories.com aravuga ko Perezida Zuma yabajijwe ku mubano uri hagati ye na Melania Trump akavuga ko babanye nk’abavandimwe, anongera ho ko igitumye Trump adatuje ari uko Perezida Zuma afite abagore benshi.

Yagize ati: " Njye na Melania Trump tubanye nk’inshuti n’abavandimwe, kubera mfite abagore benshi nibyo bitumye Trump adatuje."

Donald Trump avuga ko umunsi yabaye Perezida azaba afite isi mu biganza bye bityo akazajya yica uwo ashaka kimwe no guhana yihanukiriye buri wese uzajyua akora icyaha.

Si Perezida Zuma gusa kuko yabwiye bamwe mu bahoze ari abasirikare ba Leta zunze ubumwe za Amerika ko naramuka abaye Perezida azafunga Perezida Mugabe na Perezida Museveni.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

Tanga Igitekerezo