Dlamini Zuma na Perezida KAGAME baganiriye ku myiteguro y’Inama ya AU izabera i Kigali

1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 16 kamena 2016, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’umuryango w’Africa Yunze Ubumwe Madamu Nkosazana Dlamini Zuma. Ibiganiro bagiranye byibanze ahanini mu kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira inama y’uyu muryango biteganijwe ko izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha Kwa karindwi, uyu mwaka.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru Madamu Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko ashimira u Rwanda aho rugeze rwitegura kwakira iyi nama, yemeza ko akurikije uko yabibonye ibintu birimo kugenda neza kandi akaba yizeye ko n’inama izagenda neza.

Yagize ati “..ejo twasuye ahantu iyi nama izabera haba amahoteri azifashishwa, aho izabera twasanze ibintu bimeze neza cyane rwose mu Rwanda tuzaba tumeze neza cyane kuko ibintu byose biri ku murongo.”

Akomeza avuga ko mu byumweru bitatu biri imbere irindi tsinda ry’abantu rizaza gutangira imirimo yo kwitegura iyi nama, kuko ngo biri mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame anashimira cyane ko bagiranye ibiganiro byiza.

Madamu Nkosazana Dlamini Zuma avuga ko u Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi nama kubera ko ari igihugu gikomeje kwihuta mu iterambere kandi gifite umutekano usesuye.

Inama ya 27 y’umuryango w’Afurika Yunze ubumwe izateranira I Kigali kuva tariki ya 10 kugeza 18 Nyakanga 2016 aho izabera mu nyubako nshya ya Kigali Convention Center iri ku Kimihurura kimwe n’andi mahoteri azakira inama ziyishamikiyeho.

Muneza Ferdinand/ Makuruki.rw

Perezida Kagame na Dlamini Zuma mu ifoto y’urwibutso

Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe atangaza ko yishimiye imyiteguro aho igeze

Minisitiri Louise Mushikiwabo na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda bafatiye hamwe ifoto y’Urwibutso n’Itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo