Depite Gatabazi yavuze ko impinduka u Rwanda rwagezeho zigaragara neza nijoro

1

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iyo urebesheje amaso cyane cyane mu masaha ya nijoro ubona u Rwanda ari urwererane kubw’umuriro w’amashanyarazi wagejejwe hirya no hino mu gihugu.

Ibi Depite yabisobanuye ubwo yagarukaga kuri byinshi abona ndetse agendeye no ku bipimo bifatika ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radiyo Rwanda.

Muri iki kiganiro Gatabazi yagiye agaruka ku bikorwa byagiye bikorwa harimo nko kubaka ingomero, ibikorwa byo gucukura Gaz Methane n’ibindi byatumye amashanyarazi amaze kugera ku kigereranyo cya 28% mu Rwanda.

Depite kandi yagarutse no ku zindi ngamba ziri gushyirwamo imbaraga ndetse zishobora kuzatuma ababa mu nzu zicaniwe mu Rwanda bagera kuri 50% umwaka utaha, maze avuga ko iyo urebye neza usanga u Rwanda ari urwererane ugereranyije n’ibihe by’icuraburindi rwavuyemo.

Yagize ati “Ariko iyo urimo ubireba ugereranyije naho abantu baba baravuye, ujya kureba ukabona igihugu cyose cyabaye urwererane, nijoro nibwo ubona ko hari impinduka iba yaragaragaye”.

Nkuko bigaragara muri Gahunda ya Guverinoma yo kuva muri 2010-2017, Leta yari yari yariyemeje ko ingufu ziziyongera kuva kuri Megawati 85 zikagera ku 1000 muri 2017; naho umubare w’abanyarwanda bakoresha amashanyarazi bazava kuri 10% bagere kuri 70%.

Mu muhango wo kugaragaza uko minisiteri n’uturere bashyize mu bikorwa imihigo yabo y’umwaka wa 2015-2016 no gusinya imihigo mishya ya 2016-2017,Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ingo zifite amashanyarazi aturuka ku miyoboro migari zizagera kuri 28.6% zivuye kuri 24.3%; Amashanyarazi adaturuka ku miyoboro isanzwe azava kuri 1% agere kuri 11.4%. Ibi bizatuma ingo zikoresha imirasire y’izuba zigera ku 255,363 zivuye ku 45,000.

Abanenga ibitagenda bagereranya u Rwanda n’u Burayi

Depite Gatabazi yavuze ko abenshi banenga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse harimo n’abanyarwanda baba bashaka kwibeshya bakagereranya u Rwanda n’ibihugu batuyemo nk’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yongeyeho ko baba bumva ko ibyo muri Amerika no mu Bwongereza bakorera abaturage na Leta y’u Rwanda yabikora, ariko bakirengagiza urugendo ibyo bihugu byakoze byubaka ubukungu bwabo.

Yagize ati “Iyo ushaka kugereranya ibintu uhera ku mateka, ukagereranya naho abantu baturutse, uyu munsi ushobora kubona igihugu kimwe nk’u Rwanda abaturage kikazibaha, aho nabibonye ni mu Buholandi…, iyo urebye aho inka zigeze ziteza imbere abaturage n’ubukungu na ‘transformation’ n’ibyo dushyira ku isoko, urabyumva”.

Depite Gatabazi avuga ko naho ibikorwa by’iterambere bitaragera atari uko Leta itabishaka, ahubwo ari uko hari aho bigera ubushobozi bukanga utabibonye akababara, uwabibonye akishima cyangwa hakaba n’uwabibonye ntanashime kuko hari abantu batanyurwa.

Yongeraho ko ariko binaterwa nuko Abanyarwanda bamenye uburenganzira bwabo kuko kera umuntu yaburaga buruse ntabaze.

Ati “Abanyarwanda bamenye uburenganzira bwabo, kera se ko twigaga wabura buruse ntubaze, kera se ko umuntu atazaga gusaba ngo mumpe inka, umuntu atavugaga ngo munjyane kwa muganga ku buntu, uyu munsi kuba abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo… abasaba babaye benshi kuberako basaba ibyo Leta igomba kubaha”.

Depite Gatabazi avuga ko hari byinshi byagiye bigerwaho aho hari ariko hari n’ibitaragerwaho ariko abaturage baba bafitiye ikizere ari nacyo bakundira Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo