Demukarasi ntigaragazwa kimwe, ntabwo tugomba kumera nk’abandi -Perezida Kagame

Perezida Kagame yongeye kwikoma abigira abarimu ba Demukarasi bavuga ko hari ibihugu bitubahiriza demukarasi bashingiye ku gisobanuro bayiha, ngo kuko demokarasi idashobora kugaragara mu buryo bumwe muri buri gihugu

Ibi Perezida Kagame yabibwiye itsinda ry’urubyiruko rw’abikorera bakiri bato bafite inshingano mu bigo binini kuri uyu wa 18 Ukwakira 2016.

Abagize iri tsinda uko ari 17 baturutse mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), Israel, Australia, Scotland, Hong Kong na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Yavuze ko inshuro nyinshi usanga abantu bigisha demukarasi mu buryo bumwe ndetse bakavuga ko udakoze nkuko babishaka aba adakurikije demukarasi. Kuri ibi Perezida Kagame yavuze ko buri gihugu kigomba kwihitiramo uburyo bw’imibereho bitewe n’ibihe cyanyuzemo n’amateka yacyo.

Yagize ati: "Twigishijwe kenshi isomo rya Demukarasi nkaho ibyo atari amahitamo yacu, ni ubwisanzure bwacu guhitamo. Kurinda ibyo umuntu yahisemo n’abantu bafite umutekano mu byo bahitamo. Demukarasi ntabwo igaragara mu buryo bumwe muri buri gihugu, ugomba guharanira kwihitiramo, ntabwo tugomba kumera nk’abandi, twahisemo kuba abo turi bo"

Yavuze ko n’abiha kwigisha amahame ya Demukarasi n’uko igomba kugerwaho na bo ubwabo atari intungane muri byose kuko ngo hari nubwo umuntu abahata ibibazo ntibabisubize.

Ati: "Utekereza ko bariya bagutsindagira ibintu mu mihogo ari intungane, ariko iyo ubabajije bakubwira ko utagomba kubabaza ibibazo.Icya mbere buri wese agomba gukora, yaba akomeye cyangwa yoroheje ni ugutega amatwi"

Yavuze ko nyuma y’ibihe bigoranye u Rwanda rwanyuzemo ari isomo rikomeye ry’ibibi ariko kandi ko kuri ubu rushobora no gutanga isomo ry’ibyiza umuntu ashobora kugeraho.

Ati: "U Rwanda ntabwo rukirimo kurokoka, twararokotse, ubu turimo gutera imbere no gutuma ibintu bigenda neza ku baturage bacu. U Rwanda rwerekana ibintu bibi cyane ndetse n’ibyiza cyane umuntu afite ubushobozi bwo kugeraho. Abantu bagize uruhare mu bwicanyi ni nabo batumye habaho icyizere cy’ejo hazaza ku gihugu cyari cyarangiritse"

Ni kenshi Perezida Kagame yagiye agaragaza ko buri gihugu kigomba kugira uburyo bwacyo cyahisemo bukibereye bwo kubaho, ibi abihera ku kuba buri gihugu kigira amateka yacyo kihariye kidashobora guhuza n’ibindi bihugu ku isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo