Burundi: batangiye gucukura ibinogo byatabitswemo abantu

Ishyirahamwe rishinzwe kunga abarundi CVR ryatangiriye mu ntara ya Mwaro igikorwa cyo gucukura ibinogo byatabitsemo abantu benshi kuva mu mwaka wa 1972.

Icyo gikorwa cyo gucukura ibinogo kugirango bakuremo ibisigazwa by’imibiri y’abantu babitawemo mu myaka yashize cyatangiriye muri komine ya Rusaka mu ntara ya Mwaro.

Aga abahanga bahere bacukura bashaka imibiri y’abantu ngo baha bariyo abantu bashwe mu mwaka wa 1972. Iki gikorwa gihagarariwe n’umuhanga waminuje mu bijyanye n’ibinogo rusange aturuka I Geneva nk’uko BBC ibitangaza.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu ijambo ry’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe CVR Clothilde Nirigira yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa kigiye gukomeza.

Ati "Icyihutirwa ni ugucukura ahari ibinogo rusange mu gace kose kugira ngo turabe abatawemo uko bangana. Hazakurikiraho guhamagara abanyagihugu baze gutanga ubuhamya bw’ibyo bazi cyangwa babonye ku bwicanyi babonye bwabaye mu myaka yahise mbere y’uko ibi bisigazwa by’imibiri bishyingurwa neza”

Umunyamabanga mukuru wa CVR yasabye abanyagihu kudatwarwa n’agahinda ngo bajye mubyo kwihorera kuko ngo intengo nyamukuru ya CVR ari ukunga Abarundi.

Aka gace ka Gasenyi bivugwa ko ngo harimo ibinogo rusange bigera kuri 4 mu ishyirahamwe rya CVR ariko ryo rivuga ko rizabyemera rimaze gucukura byabibonye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo