Burundi: Imyigaragambyo yamagana icyemezo cya LONI ikomeje gufata indi ntera

4

Mu gihugu cy’u Burundi mu murwa mukuru wa Bujumbura abaturage ibihumbi n’ibihumbi bafatanyije n’abayobozi b’igihugu bakomeje imyigaragambyo bamagana icyemezo cyafashwe n’agashami ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016 abaturage barangajwe imbere n’abayobozi ku rwego rw’umujyi wa Bujumbura hamwe n’indi miryango yegereye ahari agashami ka LONI k’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu bakoze imyigaragambyo basaba ko hatakoherezwa komisiyo y’uyu muryango ngo ize gukora iperereza ku byaha by’intambara bimaze iminsi bikorerwa mu Burundi.

Iyi komisiyo ya LONI igamije gukora iperereza no gutangaza abagize uruhare bose mu mvururu zatangiye guhera muri Mata 2015.

Mu byumweru 3 bishize, abayobozi b’umujyi wa Bujumbura, bagaragaje ko batishimiye uyu mwanzuro byanatumye bakora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bashyire igitutu ku mahanga asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ihohoterwa ribera mu Burundi.

Mu rusaku rwinshi cyane abaturage bigaragambyaga bagira bati « Abesikoro (Escrocs) », « Abasazi » bari imbere y’ibiro by’agashami ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Amakuru dukesha RFI aravuga ko aba baturage bari barangajwe imbere na Meya w’umujyi wa Bujumbura n’umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Therence Ntahiraja ari nabo bateguye iyi myigaragambyo igaragaza ukutishima kw’abaturage ku cyemezo cyafashwe na LONI.

Ntahiraja umuvugizi wa Minisitere y’imbere mu gihugu yabwiye RFI ati : « Gukoresha imbaraga iyo bidashoboka, ingamba zafashwe zagombaga gukurikiza amategeko. »

Guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli, LONI yatangiye gushyirwa mu majwi mu myigaragambyo y’abarundi biturutse ku cyemezo cyo kohereza komisiyo yashyizweho n’agashami ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu, mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha by’ihohotera bibera muri iki gihugu.

Muri iyi myigaragambyo kandi abaturage bagiye bagaruka ku magambo ashyigikira Leta y’iki gihugu ku mwanzuro wo kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (International Criminal Court).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Ese uburundi ko buhakana ubwicanyi bukababuhakana nogukorerwa iperereza ibyo ubwabyo sikimenyetso kigaragaza ko ahaaraho ubwicanyi bukorerwa muburundi leta yaba iburinyuma.?

  2. Ese uburundi ko buhakana ubwicanyi bukababuhakana nogukorerwa iperereza ibyo ubwabyo sikimenyetso kigaragaza ko ahaaraho ubwicanyi bukorerwa muburundi leta yaba iburinyuma.?

  3. Ese uburundi ko buhakana ubwicanyi bukababuhakana nogukorerwa iperereza ibyo ubwabyo sikimenyetso kigaragaza ko ahaaraho ubwicanyi bukorerwa muburundi leta yaba iburinyuma.?

Tanga Igitekerezo