Bidasubirwaho Rose Mukankomeje ufungishije ijisho yasimbujwe muri REMA

Rose Mukankomeje ukurikiranywheo ibyaha

Dr Rose Mukankomeje ukurikiranyweho ibyaha byo kumena amabanga y’akazi yasimbujwe ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA).

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje ko Eng Collette Ruhamya ari we uba Umuyobozi Mukuru wa REMA.Ruhamya yari amaze amezi agera kuri atanu ari Umuyobozi w’agateganyo wa REMA.

Tariki 14 Nzeli 2010 Ministre w’ intebe Bernard MAKUZA yashyizeho Collette Ruhamya nk’.umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’ amazi muri ministeri y’ ibikorwa remezo,kuwa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Ruhamya Umuyobozi wungirije w’kigo cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Collette Ruhamya wagizwe Umuyobozi Mukuru wa REMA

Mukankomeje wasimbujwe yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka, akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.

Ibyo arewa byari bishingiye ku kiganiro yagiranye kuri telefone na Bisamaza Prudence wakekwagaho kurigisa umutungo wa Leta, bigakekwa ko Mukankomeje yamuburiraga ngo asibanganye ibimenyetso.

Muri Mata urukiko rwategetse ko Mukankomeje aburana adafunze, gusa akaba yagombaga kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi atatu.

Uyu kandi ntiyari yemerewe kurenga umujyi wa Kigali, kutimuka mu Kagarama ku Kicukiro nta burenganzira ahawe, ategetswe gukoresha telefoni ye gusa mu gihe cy’amezi atatu no gufatira impapuro zimwemerera juba yajya mu mahanga.

Urubanza mu mizi biteganyijwe ko ruzatangira kuburanwa tariki ya 27 Nzeli uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo