Benjamin Netanyahu na Sara Netanyahu batangiye ubutumwa ku rwibutso rwa Gisozi

Benjamin Netanyahu ashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe barimo kugirira mu Rwanda, Minisitiri w’intebe wa Islael Benjamin Netanyahu na madamu we Sala Netanyahu basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi banahatangira ubutumwa bukomeye.

Mu butumwa bwabo bagize bati: "Tubabajwe cyane n’inzirakarengane zazize ubwicanyi bwabaye ndengakamere mu mateka kandi bitwibutsa Jenocide yatwaye abantu bacu yabaye mu kinyejana kimwe n’iyi, ntibizongere ukundi"

Ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banashyira indabyo ku rwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro iznirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.


Benjamin Netanyahu na Sala Netanyahu bahaye icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Uruzinduko Netanyahu agiriye mu Rwanda ruri mu rukurikirane rw’inzinduko ari kugirira mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, aho yasuye ibihugu nka Kenya na Uganda.


Iyi ni ifoto y’ubutumwa bwa Netanyahu na Madamu we

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo