Banki y’Isi iravuga ko ihindagurika ry’ikirere rizatuma Miliyoni 43 z’Abanyafurika basubira mu bukene

Banki y’Isi iravuga ko muri 2030 Miliyoni 43 zabaturage batuye Afurika bari bishoboye bashobora gusubira mu bukene kubera ingaruka z’ ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere zibasiye uyu mugabane.

Umuyobozi ushinzwe ihindagurika ry’ikirere muri Banki y’Isi James Close yabwiye abateraniye mu nama ya 8 yiga ku kugabanya ingaruka zitururka ku myuka ihumanya ikirere irimo kubera i Kigali ko mu mwaka wa 2030 miliyoni 43 z’abaturage ba Afurika bashobora gusubira mu bukene bitewe n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Hatitawe ku ihindagurika ry’ikirere, bishobora gutuma milioni 43 z’abaturage ba Afurika basubira mu bukene muri 2030.”

Banki y’isi nk’umwe mu bafatanyabikorwa mu gutegura iyi nama, isanzwe inatera inkunga ibihugu byinshi bya Afurika muri gahunda zitandukanye z’iterambere rishingiye ku kurengera ibidukikije.

Mu minsi ishize hirya no hino muri Afurika hagiye hagaragara ihindagurika ry’ibihe byagize ingaruka ku baturage bayo.

Iki kibazo nticyasize n’u Rwanda kuko hari uduce tumwe na tumwe tw’igihugu tuvugwamo inzara kandi bikemezwa ko byatewe n’ihindagurika ry’ikirere ryatumye umusaruro ugabanuka.

Iyi nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 28 kugeza 30 Kamena 2016, yitezweho ingamba nshya ndetse n’imyanzuro ku guhangana ihindagurika ry’ibihe.

Donat Niyitanga

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo