Arahiza abadepite bashya, Perezida Kagame yavuze ko utahuzagurika ngo ube uwa mbere

1

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye indahiro z’abadepite bashya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, abasaba kongera imbaraga birinda guhuzagurika kugirango igihugu gikomeza gutera imbere.

Abadepite bashya barahiye ni Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene.

Mu ijambo rigufi yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yasabye abarahiye gukomeza guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Murasabwa kongera imbaraga kugirango igihugu kirusheho gutera imbere.”

Yanashimiye kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko akazi bakora n’ubwitange bagaragaza mu guteza imbere igihugu.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje kwigaragaza mu ngeri zitandukanye, avuga ko ari uruhare rwabo gukomeza kurugeza ku mwanya w’imbere.

Ati “U Rwanda rurakomeza kuza ku mwanya w’imbere muri byinshi: mu ishoramari, ubukungu, umutekano n’ibindi.Inshingano yacu ni ugukomeza gukorana ingufu kuko buri gihe tugomba guharanira kujya imbere harenzeho kandi tugaharanira ibyiza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo abantu baba bahuzagurika ngo baze ku mwanya w’imbere. Gukora kwacu ni ukwikorera. Turifuza gukomeza gukora ibintu bizima kandi birambye. Inshingano yacu ni ugukomeza gukora neza.”

Yakomeje avuga ko nta wakora neza ngo ageze aho adashobora gukomeza gutera intambwe ijya imbere, avuga ko buri gihe haba hari igikenewe gisaba kugiharanira.

Abadepite barahiye basimbuye Nyandwi Desire witabye Imana, Nyirasafari Esperence uherutse kugirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango na Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.


Depite Bitunguramye Diogène

Depite Karinijabo Barthelemy

Mukamana Elizabeth

Amafoto:Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Impamvu havugwa uguhuzagurika ni uko hari imyanzuro ibayafashwe ikanasohoka mu igazeti ya leta ariko ikaba itashyirwa mu bikorwa umwaka ukarenga nindi igakurikira;urugero ni byemerewe abakozi ba leta

Tanga Igitekerezo