Kwamamaza

Politiki

Antonio Guterress watorewe kuyobora LONI ni muntu ki ?

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
 Antonio Guterress watorewe kuyobora LONI ni muntu ki ?

Umunya-Portugal, Antonio Guterres, niwe watorewe kuba Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, aho azasimbura Ban Ki-moon wari umaze imyaka 10 kuri uyu mwanya.

Antonio yavutse tariki 30 Mata 1949, ni umunyapoliti ndetse akaba umudipolomate w’umunya-Portugal.

Antonio Guterres yavukiye ndetse akurira muri Lisbon umurwa mukuru wa Portugal, ni umuhungu wa Virgilio Dias Guteress na Ilda Cândida de Oliveira.

Yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Liceu de Camoes aho yarangije mu 1965 ari umunyeshuli wa mbere mu gihugu nyuma yaje gukomereza amashuli ye ya Kaminuza i Lisbon muri Instituto Superior Técnico, aharangiza mu 1971 mu ishami ry’ubunyabugenge n’amashanyarazi.

Yahise ajya kuba umwarimu atangira kwigisha ibijyanye n’itumanaho mbere y’uko yinjira muri politiki.

Mu 1972, Guteress yashakanye na Luísa Amélia Guimarães e Melo ku 1 Nzeli 1946 babyarana abana 2 Pedro Guimarães e Melo Guterres na Mariana Guimarães e Melo de Oliveira Guterres, umugore we yaje gupfa azize Kanseri mu 1998.

Muri 2001 Guteress yaje gushaka undi mugore wa kabiri Catarina Marques de Almeida Vaz Pinto wavutse mu 1960, bashakana afite umwana w’umuhungu.

Kuri ubu Guteress avuga indimi eshatu arizo Icyongereza, icyesipanyoro n’Igifaransa.

Guteress yabaye Minisitiri w’intebe wa Portugal guhera mu 1995 kugeza 2002.Yabaye kandi Perezida w’umuryango mpuzamahanga w’abasocialiste, guhera muri Kamena 2005 kugeza mu Ukuboza 2015, yayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Kuri Ka uyu wa Kane yatowe n’Akanama k’umutekano ka Loni, aho yari ahanganye n’abakandida 13 bari batanzwe n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.

Guterres abaye Umunyabanga Mukuru wa 9 akaba aciye agahigo ko kuba umunyaburayi wa mbere uyoboye uyu muryango mu myaka 35 ishize nyuma y’umunya-Autriche, Kurt Waldheim, wawuyoboye mu myaka ya 1970.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ko Guterres wayoboye UNHCR mu bihe byari bikomeye kubera ubwinshi bw’impunzi z’abanya-Syria, yavuze ko azanye impinduramatwara mu mikorere ya Loni.

Nyuma yo gutorwa n’akanama k’umutekano, biteganyijwe ko izina rye rizagezwa imbere y’Inteko Rusange y’ibihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye kugira ngo yemezwe burundu.

Azatangira imirimo ye yo kuyobora tariki ya 1 Mutarama 2017 ubwo manda ya Ban Ki-moon izaba irangiye ku itariki 31 Ukuboza 2016.

Akimara gutorwa yatangaje ko azihatira kwita ku babaye n’abari mu kaga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza