Amerika yateye igisasu cya mbere mu biremereye ku butaka bwa Afghanistan

3

Indege y’indwano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye Igisasu(Bombe) cya mbere kinini mu bitari iby’ubumara, ku butaka bwa Afghanistan kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2017.

Iyi bombe ipima ibiro bisaga ibihumbi icumi, yatewe ku nyubako y’ububiko bw’umutwe wa Leta ya Kisilamu(IS) iherereye mu buvumo buri mu Ntara ya Nangarhar, mu Burasirazuba bwa Afghanistan aho umusirikare wa Amerika aherutse kwicirwa mu mirwano yo guhiga ibyihebe byo mu mutwe wa Leta ya Kisilamu(ISIS).

Iki gisasu cyari kimaze imyaka irenga icumi gikozwe, ngo kikaba ari nabwo bwa mbere cyari cyifashishijwe mu ntambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihanganyemo n’umwanzi.

Esmail Shinwari uyobora intara iki gisasu cyarashwemo, avuga ko cyari gifite ubukana budasanzwe ugereranyije n’ibindi byagiye biterwa mu duce dutandukanye, gusa ngo umubare w’abahitanywe nacyo cyangwa abo cyakomerekeje nturamenyekana.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump mu kiganiro yagiranye n’itangazamaku kuri uyu wa Kane nyuma y’iraswa ry’iki gisasu, yatangaje ko icyo gitero cyari cyemewe n’amategeko, anashimira igisirikari cya Amerika.

Ati “ Iki ni ikindi gikorwa cyagenze neza mu byo Amerika imaze gukora mu bya gisirikare. Dutewe ishema n’igisirikare cyacu. Buri wese yabashije kumenya ibyabaye. Dufite igisirikare gihambaye ku isi. Ninjye wahaye itegeko abasirikare banjye kandi dufite uburenganzira bwose.”

Sean Spicer, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu yatangaje ko bakoresheje icyo gisasu mu rwego rwo kwangiza ubuvumo bw’abarwanyi ba IS mu buryo bworoshye, kuko ariho havaga abajya kurwanya ingabo za Amerika n’iza Afghanistan ziri muri ako gace.

General John W. Nicholson ukuriye ingabo za Amerika muri Afghanistan yavuze ko ingabo za ISIS zajyaga zisuganyiriza muri ubwo buvumo mu ku bagabo ibitero, bityo ko uburyo bakoresheje aribwo buraba butanze agahenge.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Shah Hussain Murtazawi , umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Afghanistan yavuze ko ku ruhande rw’umwanzi habonetse inkomere nyinshi cyane, gusa ngo umubare w’abahitanywe nacyo nturamenyekana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ese isi yabaye gute?ingwano zamisi yose ziguma zaduka.mb ngaho UE nu bubirigi budahaguruka bwiyamiriz abobantu bicabandi bakavyemenga muga ngaha iburundi hoboneka nuwiyahuy bohagarara kwisonga ryinzu ngo karabaye

  2. ... Kandi dufite uburenganzira bwose...! Mwabuhawe na nde wa gihubutsi we? Reka Kim Jong Un nawe aze akuraseho maze mudusenyere isi mutaremye. Kazi yenu!

Tanga Igitekerezo