Biraca amarenga ko u Rwanda n’u Bufaransa bishobora kongera guca umubano

7

Inyubako ikoreramo Ambasade y’u Rwanda i Paris

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaciye amarenga yo guca umubano kw’u Bufaransa n’u Rwanda nyuma y’aho u Bufaransa bwongeye kubyutsa iperereza ku ihanurwa ry’indege yaguyemo Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize ubutabera bwo mu Bufaransa bwanzuye ko abacamanza babiri b’Abafaransa ari bo Nathalie Poux na Jean Marc Herbau bagiye kongera gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yaguyemo Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda kugera mu 1994 na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi.

Ubuhamya bushya bwitezwe muri iri perereza ni ubwa Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ubu akaba yarahungiye muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubutaberawa 2016/2017 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kongera gusubiramo iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka ibiri ryarapfundikiwe, bisobanuye ibintu byinshi. Ati: "Tuzatangira bundi bushya, kandi kongera gutangira bisobanuye byinshi kuri njye"

Akomoza kuby’ifungwa rya Ambasade y’u Bufaransa, Perezida Kagame yagize ati" "Nshobora no kubaza bamwe mu badipolomate bari hano, harimo abibuka mu minsi yashize aho gusaba visa muri Ambasade y’u Bufaransa byagusabaga kujya mu yindi ambasade kubera ko igihugu gifite iyo ambasade gihagarariye inyungu z’u Bufaransa hano, kongera gutangira bundi bushya bishobora gusobanura ibyo na none"

Yavuze ko abafashaga abo badipolomate kubona izo Visa bagomba kwitegura kongera gukora iyo serivise.

Ati: " Ndasaba uwadukoreye iyo serivisi nziza kwitegura kongera kuyidukorera ku yindi nshuro, turi kubitunganya neza, niho twerekeza, Niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo bivuze guhangana, twiteguye guhangana nta kibazo gihari, kandi ntimutinye mubimparire tuzabikemura, ntabwo bizaduhenda."

Perezida Kagame yavuze ko impamvu bitagoye gukemura iki kibazo ari uko iyo umuntu arwanira ukuri adashobora gutakaza byinshi.

U Rwanda n’u Bufaransa byaciye umubano muri 2006 ubwo umucamanza Jean Luois Brouguiere yasohoraga raporo ishinga bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda uruhare mu ihanrwa ry’indege yari itwaye Habyarimana.Icyo gihe hanashyizweho impapuro zo guta muri yombi abo bayobozi.

Ibihugu byombi byongeye gusubukura umubwano mu mwaka wa 2009, ambasade zongera gufungurwa.

Muri 2012, abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bakoze iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana basoza batangaza ko ibisasu byarashe iyo ndege byarasiwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe.

Iki kigo cyacungwaga n’abarindaga Perezida Habyarimana Juvenal, ibi byagaragaje ko iraswa ry’iyi ndege ntaho rihuriye no kuba ingabo za FPR ari zo zayirashe nkuko byari byaratangajwe na Raporo ya Jean-Louis Bruguière.

Soma inkuru bijyanye: "Ubutabera bw’u Rwanda ntibukorera u Bufaransa - Perezida Kagame"

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Yewe kayumba agashyari karamwishe arasamba araseba kandi arisenya gusa twe twiyubakire urwatubyaye maze ibindi byiturangaza. U Rwanda oyeeeeeeeeeee

  2. OK nibagaruke ahubwombona abo bacamanza babo aribo babyungukiramo kuko barahembwa kandi nabo bazaza babizi ko ntagishya kirenze icyabambere babonye yewe banyarwanda mukomere twubake urwatubyaye tutitaye kubanyaburayi

  3. Go ahead my lovely and role model president Paul kagame.I wish God gives u more than ahundred years.Gos bless u and God bless Rwanda.

  4. Go ahead my lovely and role model president Paul kagame.I wish God gives u more than ahundred years.Gos bless u and God bless Rwanda.

  5. French Gvmt aho gushaka uburyo basabamo imbabazi zivyo bakoze bafasha Interahamwe na Leta yazo barashaka kudukora mubkovu.n ubundi Emvassy yabo imaze iki, we
    fully duppory our President

  6. Erega nubundi uyu mubano wurwanda nubufaransa ntufashe uraregetse sinzi niba uzapfa no gukunda gusa aba bene data babafaransa bashatse batuza inkomanga yamaraso ihora ituma banduranya ntakindi cyayikiza uretse kwicuza ku mana naho ubundi amaraso ya Abeli azahora atabaza ntibazagira amahoro

Tanga Igitekerezo