Kwamamaza

Politiki

“Amagambo make, ibikorwa byinshi, duteze imbere ubuhinzi” Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
“Amagambo make, ibikorwa byinshi, duteze imbere ubuhinzi” Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika badakwiye guhora basubiramo amagambo amwe, ahubwo igikwiye ari ibikorwa ngo ingeri y’ubuhinzi itere imbere.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu, mu nama y’iminsi itanu yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (Africa Green Revolution Forum, AGRF) iteraniye i Nairobi muri Kenya.

Mu kiganiro yatanze afatanyije na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’ubuhinzi mu bukungu bw’igihugu.

Yavuze ko ubusanzwe ubuhinzi hari ababufata nk’urwego rumwe mu zigize ubukungu kandi aribwo ubukungu bundi bwubakiyeho.

Yagize ati “Ubuhinzi ntabwo ari rumwe mu nzego zigize ubukungu bwacu ahubwo ubuhinzi nibwo ubukungu bwacu bwubakiyeho. Amahirwe Afurika ifite ava ku buhinzi dukwiye kuyabyaza umusaruro bitari ubu gusa ahubwo tukabireba mu buryo burambye. Dukwiye guteza imbere no guhuza ubuhinzi n’izindi nzego zizamura ubukungu bwacu nk’Abanyafurika.”

Yakomeje avuga ko impamvu hari ibitagerwaho, ari uko hari imyanzuro ifatwa igahera mu magambo.

Ati “Ntabwo dukwiye guhora dusubiramo ibintu bimwe, reka dukomeze tujye imbere dukore igikwiye ngo izi mpinduka zishoboke, reka amagambo abe make, ibikorwa bibe byinshi. Igihe kirageze ngo dukorane imbaraga zidasanzwe kugirango inzozi zacu muri iyi gahunda zibe impamo.”

Perezida Kagame kandi yavuze ku kamaro k’Abikorera mu iterambere ry’ubuhinzi, avuga ko nta cyashoboka igihe abikorera batabigizemo uruhare.Yongeyeho ko ubuhinzi butagomba gusiga inyuma abari n’abategarugori.

Urubyiruko narwo rwasabwe kwitabira ubuhinzi, rukabukora rugamije kububyazamo ubukungu burambye.

Perezida Kenyatta we yavuze ko abayobozi ba Afurika bakwiye kwibuka imwe mu myanzuro yagiye ifatwa ngo ubuhinzi butere imbere, nyamara bikaba bigaragara ko ititabwaho.

Yagarutse ku myanzuro irimo nko gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi, hashorwamo nibura miliyoni 400 z’amadolari mu myaka itanu iri imbere.Yanavuze kandi ku kintu cyo kugaragaza uko ibihugu byarushanyijwe mu guteza imbere ubuhinzi, nka bumwe mu buryo bwo gukangura ibindi bihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 1500, bikaba byitezwe ko izafatirwamo imyanzuro ikomeye ku iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza