Afurika ifatiranye Uburayi na Amerika iki gihe, mu myaka 20 yaba yabonye ubwigenge-Senateri Tito

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko Afurika ikwiye gufatirana iki gihe Amerika n’Uburayi byihugiyeho, igashakisha ubwigenge bwuzuye, iyo migabane ikazahuguka itagishoboye kongera kuyikoloniza.

Senateri Tito yabitangaje mu kiganiro ‘Isi ya None ‘ cyaraye gitambutse kuri Radio Rwanda, ubwo yavugaga ko igikenewe ubu mu banyafurika ari ugushyira hamwe.

Rutaremara avuga ko amatora amaze iminsi aba mu bihugu bya Amerika n’Uburayi, yagakwiye kuba isomo ku banyafurika bakisuganya, bagaharanira ubwigenge bwabo.

Abayobozi bashya bari gutorwa kuri iyo migabane ari nayo isa n’igikolonije Afurika, bafite imigambi yo guteza imbere abaturage babo, inkunga zajyaga mu mahanga zigahagarikwa.

Perezida Donald Trump aherutse kubigaragaza ahagarika zimwe mu nkunga zajyaga mu bikorwa by’ubuvuzi hirya no hino ku isi, ndetse byongeye kugaragara mu Bwongereza ubwo bwikuraga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi wateraga inkunga mishinga itandukanye muri Afurika.

Senateri Tito Rutaremera avuga ko muri iki gihe bihugiyeho, aribwo abanyafurika bakwiye gukanguka.

Ati “iki gihe Afurika nibwo yari kwiye guhaguruka, kuko mu Burayi bari mu matora, bagatora nka ba bayobozi batoye muri Amerika, bariya bo mu bihugu by’iburayi bavuga bati reka twirebe, twijya hariya hanze.Barumva bashaka kugirango birebe, barebe abantu babo, ntibashaka kongera gufasha Afurika.Ubwo abanyaburayi bihugiyeho, nk’Afurika kuko batakitureba kuko bariho birwanira ubwabo, nibwo twari dukwiye guhaguruka tugashaka uburyo twajya hamwe, bo noneho bakazahuguka twagize aho tujya.Twari dukwiye guprofita ubu ngubu, nkuko Ubushinwa bwagiye bubikora.”

Akomeza avuga ko abayobozi ba Afurika baramutse babyumva kimwe, mu myaka 20 yaba yamaze kwigenga bisesuye.

Ati “Buriya Afurika igiye hamwe, ikagira nk’abayobozi bose baramutse babyumva, mu myaka 20 babona ubwo bwigenge bashaka…harimo abayobozi bamwe batangiye kujya babyumva , hari urubyiruko rutangiye kujya rubyumva, izo mbaraga zitangiye kuvuka nizibona umurongo muzima Afurika ishobora kongera ikigenga, kuko ubukungu bwo irabufite ahubwo nuko itabukoresha bukoreshwa n’abandi.Ubundi bajyaga baza bakaguha amafaranga, wakanga kuyafata bakayaha mugenzi wawe akayafata, bakamumuha abasirikare bakagutikura..”

Prof Deo Byanafashe wari kumwe na Senateri Tito mu kiganiro, yavuze ko abanyafurika bagaragaza ibitekerezo bigufi imbere y’ababakolizina ari nayo mpamvu bigorana gusaba ubwigenge.

Ati “Politiki ya mpatsibihugu ntaho yigeze ijya.Ahubwo ishobora no kuziyongera kurushaho bitewe nuko tutarareba ibintu uko bimeze ngo twihagarareho….biterwa n’ibintu byinshi ariko ni ibitekerezo bigufi bituma utagira imbaraga zikubashisha kurwanya ibitekerezo bikurenze…umuntu akaza akakwereka ko akugirira neza ariko yarakumaze.”

Prof Byanafashe akomeza avuga ko bikomeje gutyo, abanyafurika bashobora kuzisanga bamaranye.

Ati “Nibikomeza gutya n’imibereho ntayo tuzapfa dushire buhoro buhoro kandi aribo badufasha kumarana.Sinzi niba bateganya kuzatuzungura.”

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uri mu mavugurura agamije kuzawufasha kwigira mu myaka iri imbere, ntukomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga.

Mu ngengo y’imari uwo muryango ukoresha ubu, hejuru ya 60 % ituruka mu baterankunga b’abanyamahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo