Kwamamaza

Politiki

Abayobozi b’ishyaka PL bakuye isomo k’ubuhemu bwakozwe na Mitali -Hon. Mukabarisa

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abayobozi b’ishyaka PL bakuye isomo k’ubuhemu bwakozwe na Mitali -Hon. Mukabarisa

Hon. Mukabarisa yatangaje ko ibyo Mitali yakoreye PL byababereye isomo rituma bahindura imicungire y’umutungo.

Mu nama yahuje abagize inama y’igihugu y’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yo kuri uyu wa 05 Kamena 2016, Visi Perezida wa mbere w’iri shyaka Madamu Donatille Mukabalisa yavuze ko amakosa y’imicungire mibi y’umutungo w’ishyaka yarigaragayemo bayakuyeho isomo rikomeye bituma bafata ingamba nshya mu gucunga neza umutungo.

Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PL Donatille Mukabarisa aratangaza ko kuri ubu umutungo w’iri shyaka ucunzwe neza ndetse ko abayobozi baryo bafashe ingamba zikomeye mu gucunga neza imari y’ishyaka nyuma y’amakosa yarigaragayemo akozwe n’uwari Perezida waryo Protais Mitali wirukanwe muri irishyaka ashinjwa kunyereza umutungo w’Ishyaka ungana na miliyoni 45 y’u Rwanda.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru Hon. Mukabarisa yagize ati ‘’Dukurikije uburyo umutungo w’Ishyaka wari wacunzwe nabi n’abari bashinzwe kuwucunga, ubu umutungu ucunzwe neza nta kibazo, ikindi navuga ni uko ibyongibyo twabivanyemo amasomo aduha kugirango turebe noneho ni gute umutungo wacungwa neza kuko umutungo w’ishyaka harimo igice cy’umisanzu w’abayoboke, ubwo ni amafaranga y’Abanyarwanda, n’igice cy’amafaranga aturuka ku ngengo y’imari ya leta [….] ubwo rero twafashe ingamba z’uko amafaranga y’ishyaka acungwa neza hakurikijwe amategeko twishyiriyeho kandi dukurikiza.’’

Mukabarisa yavuze ko ishyaka PL rimaze imyaka ikabakaba 25 rishinzwe dore ko ngo ryashinzwe mu 1991, yavuze ko ryashinzwe nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwari buriho butubahirizaga ukwishyira ukizana kwa muntu ndetse ngo ibi bikaba byaratumye hari abayobozi baryo bahatakarije ubuzima.

Yagize ati: “Muribuka ko hari igihe twari dufite ubutegetsi bubi, bw’igitugu, butubahiriza uburenganzira bw’abanyarwanda, ubutegetsi bwavanguraga, ubutegetsi bwigishaga urwangano, ishyaka PL rero rikaba ryaravutse rifite intego yo kwishyira ukizana, ubutabera, amajyambere kugira ngo abantu bahabwe uburenganzira, bagire ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo byo kubaka igihugu kuko uburenganzira batari babufite”

Ubwo yafunguraga iyi nama kandi Mukabarisa yashimiye abagize inama nkuru y’ishyaka ku kuba baragize uruhare mu gusaba ko itegeko nshinga rivugururwa bikemerwa kandi bakaba baritabiriye amatora ya kamarampaka k’umubare ushimishije.

Abitabiriye iyi nama kandi banafashe umwanya wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bari abarwanashyaka b’iri shyaka.

Mukabarisa hagati, Min. Kanimba (ibumoso) na Depite Byabarumwanzi (iburyo) mu nama ya PL

Janvier Karangwa

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • modeste Ruhimbaza Yanditse:

    Mahoro ndumva ibyo Mitali yakoze yabiryozwa ariko Hon. Byabarumwanzi nta kibi cye aho yaciye hose yari Honest kandi wabaza abo bakoranye turamuzi neza ko ari Inyangamugayo . Pl yahuye nibibazo muri 94 ikwiye kwiyubaka kuko abanzi bararekereje!!!

  • Louise Yanditse:

    Imisanzu twagiye dushyiramo nukuntu twaburaga ticket tuvuye I butare,nibyo byaciye abayoboke benshi intege.usanga za PPC zejobundi ziha umurwanashyaka wazo byibura 10000 bya ticket,naho Mitari yayakubitaga umufuka!muzaturebere neza niba honorable Henriette nawe ntacyo twamubaza nukuntu adufata nkabakinagizwa be!

  • Mahoro Yanditse:

    Izina niryo muntu! Byabarumwanzi! !!!!!muri abagambanyi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza