Abakora urutonde rw’ibyo dukeneye batatubajije, bakwiye kwita ku bibareba- Perezida Kagame

1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko nta muntu numwe ufite ubushobozi bwo guhitiramo u Rwanda ibyo rukeneye atabanje kubaza abanyarwanda ibibabereye kuko ari bo bazi ibyo bakeneye.

Ibi Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabivugiye Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda zisaga ibihumbi bibiri bitabiriye Rwanda Cultural Day yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya Californiamuri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 25 Nzeri 2016.

Yavuze ko nubwo ibihugu by’ibihangange byibwira ko bigomba guhitiramo abanyarwanda ibyo bakeneye, ngo bagomba kumenya ko ibyo bitari mu muco w’abanyarwanda kuko bo bagomba kwihitiramo ibibabereye.

Yagize ati: “Abantu baduhitiramo kubera ko bibwira ko bazi icyo abanyarwanda bashaka nuko bagomba kubaho, bandika urutonde rw’ibintu ugomba gukora n’ibyo utagogomba gukora badategereje ko nawe wivugira ubuzima ushaka kubamo, nta muntu n’umwe ufite ububahsa butuma atumva iby’abandi bakeneye”

Yavuze ko abanyarwanda biteguye guhangana n’imbogamizi zituruka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo batagombye gusabiriza no gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga byiyita ibihangange kuko ngo n’u Rwanda rufite ibyo rwaha ibindi bihugu.

Ati: “Abanyarwanda twiteguye guhangana n’imbogamizi twabonye mu mateka, turi mu gihugu cyemera ibiganiro, turi mu gihugu gishobora gutanga no kwakira, ntidushobora kuba igihugu cyo kwakira gusa, iyo umenyereye kwakira wakira n’ibitakunogeye. Dutegerezwaho kumira ibyo duhawe byose tutabanje gukacanga ariko twebwe mu muco wacu tubanza gukacanga mbere yo kumira.”

Perezida Kagame asanga abantu bose bakwiye kwita ku bibareba aho kuranganzwa no guhitiramo abandi ibibabereye. Ati: “Ni irihe kosa riri mu kubwira abantu kwita ku bibareba? Ndatekereza ko twese dukwiye kwita kubitureba. Abantu birengagiza ko n’abandi bafite amateka n’indangagaciro zabo kandi ko bashaka kubaka ubuzima bwabo n’ibihugu byabo”

Yavuze ko Abanyafurika badakwiye gukomeza gutegereza ibivuye mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi ashimangira ko bakwiye guteza imbere Afurika yabo igatera imbere ikabasha guhangana n’indi migabane.



Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bitabiriye Rwanda Cultural Day


Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ubiubanyi n’amahanga mu bitabiriye Rwanda Cultural Day


Madamu Jeannette Kagame na Louise Mushikiwabo


Pasiteri Rick Warren yahamije ko akunda igihugu cy’u Rwanda


Julienne Uwacu, Minisitiri w’umuco na Siporo (uwa Kabiri uturutse iburyo) na we yitabiriye Rwanda cultura Day


Abiganjemo urubyiruko bifuzaga gusuhuza Perezida Kagame

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Rwanda cultural Day

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. agaciro kacu nkabanyatwanda nitwe ba mbere babiharanira bashaka bakabishyigikira babyanga nabwo tugakora ibyingenzi nkabanyarda president wacu akomereze aho ababwize ukuri kuko badufata uko tutari kuko ntidukwiye kuba insina ngufi bacaho amakoma uko biboneye!.

Tanga Igitekerezo