Kwamamaza

Politiki

Abahanga bagaragaje bimwe mu byashyira umuryango wa EAC aharindimuka

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abahanga bagaragaje bimwe mu byashyira umuryango wa EAC aharindimuka

Raporo ya 6 y’umuryango mpuzamhanga w’iterambere (Society for International Development) ufatanyije n’ikigo cya Trade Mark East Africa, yagaragaje ko umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba nta cyizere utanga ahanini bitewe n’inzitizi zigaragara mu bucuruzi, ibikorwa remezo bike, umutekano muke, ubutabera bubogamye, imishahara y’intica ntikize, ndetse na gahunda n’amabwiriza bidafite imbaraga.

Iyi raporo irimo ubusesenguzi mu bice bitatu by’ingenzi birimo ubukungu bugizwe n’ubuhinzi, ibijyanye n’imishahara, imibereho myiza igizwe n’uburezi, ubuzima, n’imyubakire, ndetse na politiki aho bibanze ku butabera ndetse n’umutekano.

Iyi Raporo yerekanye ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe bikwiye kongera bikicara bigakora amavugurura mu bigo byabyo, bigakora amategeko mashya ndetse na gahunda zituma ayo mategeko atebera kandi ntawe aheza.

Iyi raporo kandi igira inama ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba gukora amavugurura mu butegetsi bukuru ndetse no mu bukungu.

Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’iterambere ari nawo wakoze iyi raporo, Arthur Muliro yabwiye The Citezen ko imiterere y’ubuyobozi mu bigo bya leta ishyirwaho mu guha amahirwe abakire ndetse n’abandi bakomeye akemeza ko ibi bishobora kugira ingaruka kuri ejo hazaza h’uyu muryango.

Yagize ati “Biragaragara ko urungano rw’ejo hazaza h’umuryango w Afurika y’uburasirazuba rwazabaho nabi ugeranije n’urw’ubu. Ibibazo bimwe bya politiki, ubukungu n’ibidukikije ntago ari byiza kuri aka karere, abanyamuryango rero bakwiye gushora mu bitanga inyungu kuruta amakimbirane.”

Iyi raporo kandi ishimangira ukuzamura imibereho ya buri muturage, hagashakwa ibyazamura ubukungu bw’igihugu ndetse abaturage nabo bagafatwa nk’abafatanyabikorwa aho gufatwa nk’abanzi.

Mu bijyanye n’ubuhinzi iyi raporo yerekanye ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gushora imari mu buhinzi kugira ngo abaturage benshi babashe kubwungukiramo dore ko ari wo mwuga utunze benshi muri EAC.

Mu burezi naho haracyari byinshi byo gukora mu rwego rwo kuzamura umubare w’abize hagabanuka ubusumbane bugaragara muri Afurika y’uburasirazuba dore ko abana bo mu mijyi ari bo biga mu bigo byiza kuruta abo mu byaro.

Arthur Muliro kandi yavuze ko ibikorwa remezo byo mu karere byakagombye guhuza abajyemura ibicuruzwa ku isoko bikagabanya ukwangirika kwabyo.

Ku kibazo cy’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu bihugu byo mu karere ngo burahanitse cyane ugereranyije n’ubusabwa mu bicuruzwa biturutse mu bihugu byo hanze y’akarere, bigatuma nk’abahinzi babihomberamo ntibabashe kungukira mu masoko yo mu bihugu byabo.

Ibyavuzwe haruguru byose bidakozwe ubusumbane mu baturage ntibukurwe ho ngo byakomeza kongerera za leta ugutakarizwa icyizere n’abaturage.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza