Abagore b’i Burundi bakoze urugendo rwamagana icyemezo cya ONU

2

Abagore baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nzeli 2016, bahuriye ku kibuga cyitiriwe ONU mu Ngagara aho bakoze urugendo rwamagana imiryango yo hanze ndetse n’icyemezo cya ONU cyo kohereza abacunga umutekano muri iki gihugu.

Aba bagore bakoreye uru rugendo rwamagana iki cyemezo mu muhanda wa Peuple Murundi berekeza mu mujyi rwagati bari bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana imiryango yo hanze ndetse n’icyemezo ONU iheruka gufata cyo kohereza abapolisi bazajya gucunga umutekano mu gihugu cy’u Burundi

Uru rugendo rwari rwateguwe n’ishyirahamwe ryitwa Women in Action for Peace mu gihugu cy’u Burundi.

Mbere y’uko uru rugendo rutangira habanje kuba amasengesho y’amadini atandukanye mu ndimi z’icyongereza, igiswahili, igifaransa n’ikirundi aho abasengaga bose basabaga Imana ko hatagira imiryango yo hanze iza muri iki gihugu kubungabunga amahoro.

Uru rugendo rwasorejwe ku kibuga cya Place de l’independace aho baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Burundi.

Umwe mu bateguye uru rugendo rwo kwamagana icyemezo cya UN yabwiye BBC ko bateguye iki gikorwa kugira ngo berekane ko mu Burundi hari amahoro banongera kwihaniza abakwirakwiza ibinyoma ku Burundi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. ko mwigana nabi mutwigireho kugira indanga gaciro za kirazira; mureke kwica abaturage banyu, mubona se abishe inzirakarengane mu Rwanda byarabamariye iki? mwigire kuri his excellence uko akora aba dd mureke gukora nka MRND na CDR ; murwanye izo mbonerakure muzihindu mo intore nibwo muzaba mwiganye neza ; kd bibagirire akamaro.

  2. ko mwigana nabi mutwigireho kugira indanga gaciro za kirazira; mureke kwica abaturage banyu, mubona se abishe inzirakarengane mu Rwanda byarabamariye iki? mwigire kuri his excellence uko akora aba dd mureke gukora nka MRND na CDR ; murwanye izo mbonerakure muzihindu mo intore nibwo muzaba mwiganye neza ; kd bibagirire akamaro.

Tanga Igitekerezo