Kwamamaza

Politiki

Abadepite ba EALA bari i Kigali mu minsi 10 baziga ku mishinga 3 y’amategeko y’ingenzi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abadepite ba EALA bari i Kigali mu minsi 10 baziga ku mishinga 3 y’amategeko y’ingenzi

Abadepite b’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bateraniye i Kigali bazaganira ku mishinga y’amategeko itatu irimo umushinga w’itegeko rirebana n’uburinganire n’iterambere, umushinga w’itegeko rijyanye no gukumira amasashe n’umushinga w’itegeko rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Kuva kuri uyu wa 06 Werurwe 2016, i Kigali haratangira Inteko Rusange z’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) zizageza ku itariki 16 Werurwe 2016, aba badepite bakazaba bakorera imirimo yabo mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, aba badepite mu mirimo batangiye i Kigali baziga ku ngingo zitandukanye zirimo nk’imishinga itandukanye y’amategeko.

Mu mishinga y’amategeko izaganirwaho harimo umushinga w’itegeko rirebana n’uburinganire, ubwuzuzuzanye n’iterambere. Ni umushinga w’itegeko rigamije guha agaciro n’uruhare rukomeye abagore mu iterambere rirambye.

Ubushobozi n’uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye bishimangirwa n’amasezerano ya EAC mu ngingo ya 121 ivuga ko abagabo n’abagore bagomba kugira uruhare mu iterambere kandi ko umugore na we afite uruhare rukomeye muri iryo terambere.

Undi mushinga w’itegeko uzigirwa muri iyi nteko ni ujyanye no gukumira amasashe yinjira muri EAC. Umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA, Hon. Patricia Hajabakiga, ni we watanze uyu mushinga w’itegeko hagamijwe kurinda ubusugire bw’ibidukikije.

Ibi bizakorwa harwanywa inganda zikora amasashe, gukumira icuruzwa ryayo, gukumira abayinjiza muri aka karere ndetse no kuyakoresha icyo ari cyo cyose.

Aba badepite kandi baziga ku mushinga w’itegeko rijyanye n’uburenganzira ku bumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Iri tegeko rigamije guhangana n’ibibazo bibangamiye ubuzima bw’imyororokere, kurinda abana, ingimbi n’abangavu ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubundi buryo bwo guhohotera abana.

Iri tegeko kandi rinavuga ku bijyanye no gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ibijyana nabwo byose.

Ibindi bizingwaho harimo na raporo z’amakomisiyo zizemezwa, zirimo iya Komite y’itumanaho, ubucuruzi n’ishoramari ku birebana n’imishinga ya gari ya moshi mu bihugu bigize EAC no guhuza ibiciro byo guhamagara muri ibi bihugu.

Hari kandi na Raporo ku bikorwa by’ingendo z’abadepite bagiriye ku mupaka wa Kenya na Tanzaniya izatangwa na komite ishinzwe ibikorwa by’akarere no gukemura amakimbirane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza