Kwamamaza

Politiki

AERG yashimiye Perezida Kagame kuba yarabarokoye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Yanditswe

kuya

AERG yashimiye Perezida Kagame kuba yarabarokoye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Umuryango w’Abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri yisumbuye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 AERG bashimiye Perezida Kagame kuba yarabarokoye.

Binyuze ku rukuta rwawo rwa Twitter, umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri Kaminuza n’amashuri yisumbuye, washimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu guhagarika jenoside yabakorerwaga.

Aba banyeshuri banashimiye FPR Inkotanyi yari iyobowe na Perezida Kagame mu kwitanga kwayo mu guhagarika Jenoside.

Bagize bati “Turashimira RPF Inkotanyi na Paul Kagame kuturokora, ubu turiho, dufite icyerekezo, dufite imiryango, turakomeye”.


Perezida Kagame mu muhango wo gusoza ingando za AERG ku mugaragaro muri Petit stade Remera/Photo internet

AERG( Association des Etudiants et Eleves Rescapes du Genocide) yashinzwe mu Ukwakira 1996 mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR), igamije gushyira hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside, abenshi muri bo bari imfubyi.

Mu ntego zayo harimo no kurerana byatumye bashinga imiryango hagati yabo ibafasha kongera kwiyumva mu muryango nyuma yo kubura ababyeyi.

Donat Niyitanga

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza