01 Ukwakira 1990, byinshi utari uzi by’ingenzi byaranze iminsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda!

14

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, mu Rwanda ni umunsi wahariwe gukunda igihugu, ukaba warahujwe n’umunsi wibukwaho itangizwa ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda ariko ukaba wizihirizwa rimwe n’umunsi w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare za buri mwaka, aho ingabo zahoze ari iza APR zinjiraga mu Rwanda zigatangira urugamba rwamaze imyaka itatu n’amezi icumi bityo hakaba hashize imyaka 25 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe.

Benshi mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, bari mu ngabo za Uganda (UPDF), ubwo bamwe bahitagamo kwifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi bakiyemeza kubohora u Rwanda, dore ko byafashe igihe kinini hagakoreshwa n’imbaraga n’ubushobozi by’Abanyarwanda bari no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzaniya, u Burundi n’ahandi. Icyo gihe begeranyaga inkunga y’amafaranga ndetse n’abasore bahitagamo kwifatanya na bagenzi babo mu gutegura urugamba.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990,ni yo yabaye imbarutso.

Mu kwezi k’Ukuboza 2011, mu kiganiro twagiranye na LT General Siza Kayizari ndetse na Col Happy Ruvusha wari Eskoti wa Gen. Rwigema ubwo twari i Kagitumba aho rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye ndetse ari naho isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ryumvikaniye, bagize byinshi basobanura ku minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Lieutenant General Siza Kaziyari abisobanura, ku itariki ya 01 ukwakira 1990, bambukiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Kagitumba aho bambutse mu gitondo kare bagera ku bantu magana abiri, bakinjira mu byiciro ku buryo ahagana mu masaa sita z’amanywa bari bamaze kugera ku basikirikare 800 bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Lieutenant General Siza avuga ko intambara yo ku mupaka wa Kagitumba itamaze iminota irenze itatu, bityo bagakomeza bigira imbere nubwo avuga ko byageze aho bikaba ngombwa ko bahindura uburyo urugamba rwarwanwaga.

Lieutenant General Siza kandi akomeza asobanura ko ubwo binjiraga mu Rwanda bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Uganda, amapeti n’indagamuntu za gisirikare bya Uganda, ariko mbere y’uko bambuka umugezi w’Umuvumba byose babijugunye mu mazi.

Lieutenant General Siza Kayizari wari mu binjiriye ku mupaka wa Kagitumba avuga ko n’ubwo urugamba rwari rworoshye kurukomereza Kagitumba, abayobozi ba RPF baje gutekereza ko nibakomereza urugamba mu gace karimo abaturage biza kubagiraho ingaruka, bityo bagahitamo kwinjiririra iy’amajyaruguru mu gace k’i Burunga aho batari borohewe no kubona ibyo kurya ndetse n’ubukonje.

Ingabo zari iza APR

Yagize ati “ hano (Kagitumba) hari abaturage, abayobozi baravuze bati ’intambara nituyitangirira mu baturage, abaturage barahashirira, afazali reka tugire ikibazo cy’ibyo kurya, turwane n’abarwana, kuko burya intambara igera muri Kapitali yarangiye, iyo ubonye bakugeranye muri Kapitari ujye umenya ngo intambara yarangiye..."

Ni cyo gituma intambara yatangiye Kagitumba, ntiyatangirira Byumba ntiyatangirira Ruhengeri

Lieutenant General Siza asobanura uburyo bajugunye ibirango by’igisirikare cya Uganda mbere yo kwinjira mu Rwanda aho agira ati “tugeze kuri uyu mugenzi (Umugenzi w’Umuvumba) twahageze twambaye uniforme za kiriya gihugu (Uganda), mu gitondo twari magana abiri, aya masaha twari tumaze kuba magana inani (11h47). Intambara ya hano yamaze nk’imonota itatu yonyine, yari irangiye. Ariko icyaranze intambara ya hano…, ni uko twari dufite identity card za gisirikari z’i Bugande." Ibi bya hano byose (yerekanaga amapeti ari ku mwenda), byasigaye mu mugenzi w’Umuvumba..,guhera ku bya Fred Rwigema”.

Lieutenant General Siza Kayizari avuga ko iyi tariki ya mbere yabaye imbarutso y’iterambere ry’ibimaze kugerwaho bigikomeza n’uyu munsi...

Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwariho, bwumvaga ko Inkotanyi zinjiye mu gihugu, mu gitondo cyo kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira 1990, Radiyo y’igihugu yatangaje ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi ko ubu kinjiye mu bihe bidasanzwe ndetse ko igihugu kinjiye mu ntambara cyavugaga ko cyatewe n’Ubugande.

Guhera uwo munsi hahise hashyirwaho ibihe bidasanzwe (couvre-feu) aho nta bantu bari bemerewe gusohoka mu ngo cyangwa guhagarara mu dutsiko turenze abantu babiri, ko tutemewe. By’umwihariko nta muntu wari wemerewe kugenda mu muhanda guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri wese yasabwa kuba ari we mu rugo kuva sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza isaa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Tariki 02 Ukwakira 1990, ni wo munsi uwari uyoboye Ingabo za FPR Inkotanyi General Major Fred Rwigema yitabye Imana, ku munsi wa kabiri w’urugamba.

Nkuko bisobanurwa na Col Happy Ruvusha, wari mu barindaga Gen. Maj Fred Rwigema, avuga ko yarashwe mu masaha y’igitondo ahagana isaa kumi n’ebyiri n’igice. General Ruvusha ati “ icyo gihe nari body guard wa Rwigema. Tuza ku itariki ya 02 mu gitondo, ex-far yamenye ko twahateye tariki ya 01 iraza ijya ahantu bita Nyabwishobonzi,… twatangiye kuzamuka umusozi, tugeze hejuru Late (Rwigema) aratubwira ati ntabwo ndibugume hano, reka njye hejuru ahantu hirengereye dushobore gu-kominiketinga (coummuniquer) kugira ngo mbashe kuyobora urugamba, ari abari iburyo bwanjye n’ibumoso bwanjye mbikurikirane neza. Tugitunguka ruguru hariya, twari abasirikare bake cyane twari nka batandatu turi kumwe nawe, abandi bose bari hano hasi, hatunguka imodoka y’ijipe ya ex-far, abari mu Rwanda murazizi imodoka z’amajipe exfar yagiraga zariho imbunda hejuru, imbunda igeze hano yarashe nk’amasasu nk’atandatu.., abari hano bahita bayirasa, muri ayo masasu ni ho havuye rimwe rifata Late Rwigema. Ryamufashe ku masoso ritunguka hano inyuma, tuguma hano hejuru mu by’ukuri tuhamara n’umwanya. icyo gihe yaravuze ngo ndarashwe ntarindi jambo yongeyeho, jye ubabwira nari kumwe nawe." .

Col Ruvusha Happy yerekana aho isasu barashe Rwigema ryahingutse mu mutwe

Benshi bakunze kwibaza impamvu mu bari kumwe na General Majoro Fred Rwigema ari we wapfuye ku ikubitiro, ari na byo bituma bamwe babivuga ukwinshi, bamwe bakeka ko Jeneral Rwigema yaba yarishwe na bagenzi, hibazwa uburyo yaba yarapfuye ku munsi wa kabiri w’urugamba, kuri iki kibazo Col Ruvusha Happy avuga ko ibyabaye kuri Rwigema ari iby’urugamba nkuko abihamya nk’uwarashwe bari kumwe. “..jye ubabwira ibi nari kumwe na we, yari yararwanye intambara nyinshi.., ni nkuko wambaza kuki wowe uri ho, kandi nazanye n’abantu ibihumbi byinshi ariko bose si ko bariho", Colonel Ruvusha Happy warindaga Fred Rwigema.

Colonel Ruvusha avuga ko byakomeje kugirwa ibanga mu rwego rwo kwirinda guca intege na morali abasikikare, maze bamushyinguye hafi aho babanje kwereka umufasha we umurambo wa Rwigema. Col Ruvusha avuga ko mbere y’uko ashyingurwa I Kagitumba, habanje kwerekwanwa uburyo yarashwemo, ndetse n’umugore we icyo gihe akaba yari ahari mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’ibyo abantu bakekaga ko Jenerali Majoro Fred Rwigema yaba yarishwe biturutse ku gusubiranamo kw’abari ingabo za RPF, akaba yarashyinguwe Kagitumba itariki 25 Ukwakira 1990.

Nyamara ubwo mu burasirazuba bw’igihugu, urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanyije, mu gihugu hagati hari hatangiye ibikorwa byo gufata abitwaga ibyitso, cyane cyane abatutsi bari mu nzego z’imirimo itandukanye n’abari bajijutse, aho bagiye bafungirwa mu ma sitade na za burigade zariho icyo gihe.

Ku itariki ya 04 Ukwakira 1990, nibwo muri Kigali haraye humvikana urusaku rw’imbunda. Benshi mu banyarwanda batangiye guhohoterwa no gutotezwa bavuga ko bafitanye isano n’intambara yashojwe mu gihugu n’Inkotanyi.

Mu gihe mu burasirazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanjije hagati y’ingabo za FAR na APR, mu gihugu hagati ibintu ntago byari byoroshye kuri bamwe, aho za kasho za Komini, Gereza na Burigade ndetse n’amasitade, byari byuzuye abantu bafashwe bagafungwa bitwa ibyitso by’inyenzi zateye u Rwanda.

Muri iki gihe mu gihugu hose hashyizweho ibihe bidasanzwe by’umukwabu nk’igihugu kiri mu ntamabara.

Tariki ya 03 Ukwakira 1990, mu murwa mukuru Kigali ndetse no mu gihugu hose habaye ibikorwa byo gushyingura imitumba, nk’ikimenyetso cyo kwishma, aho Ubutegetsi bwa Habyarimana bwishimiraga urupfu rw’uwari Umukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Fred Rwigema.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 14

  1. RPF uzahora Ku isonga
    Intwali zitanze ngo Rwanda rubashe guhangwa bushya,nizigiciro kini niyo mpamvu ntantwali ipfa,Gisa fred Rwigema Imana imwakire mubayo Kdi ukwitanga Kwa RPF nibitubere icyitegererezo.

  2. RPF uzahora Ku isonga
    Intwali zitanze ngo Rwanda rubashe guhangwa bushya,nizigiciro kini niyo mpamvu ntantwali ipfa,Gisa fred Rwigema Imana imwakire mubayo Kdi ukwitanga Kwa RPF nibitubere icyitegererezo.

  3. RPF uzahora Ku isonga
    Intwali zitanze ngo Rwanda rubashe guhangwa bushya,nizigiciro kini niyo mpamvu ntantwali ipfa,Gisa fred Rwigema Imana imwakire mubayo Kdi ukwitanga Kwa RPF nibitubere icyitegererezo.

  4. RPF uzahora Ku isonga
    Intwali zitanze ngo Rwanda rubashe guhangwa bushya,nizigiciro kini niyo mpamvu ntantwali ipfa,Gisa fred Rwigema Imana imwakire mubayo Kdi ukwitanga Kwa RPF nibitubere icyitegererezo.

  5. Kujyeza Ubu Jye Nzarinda Jya Ikuzimu Pfite Agahinda Kokuba LT.RWIGEMA yaritabye Imana Ntamubonye Gusa Imana ikomeze imurindire muntore zayo kandi numuryangowe ikomeze iwuhe amahoro.

  6. RIP Gisa! Iyo tubyibutse bidutera ishema zo gukunda igihugu cyacu! Uri intwali never never forget u! Intwali ntizipfa zirasinzira!

  7. 1 | 2

Tanga Igitekerezo