Zambia yabaye ahantu hakomeye mu kubohora Afurika-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimye uruhare rukomeye Zambia yagize mu kwibohora kw’ibihugu bya Afurika, aho yagiye ifasha ibihugu bitandukanye kubona ubwigenge, asaba ko izo ndangagaciro z’ubufatanye zakomeza.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu.

Ubwo yasangiraga na Perezida Edgar Lungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya Zambia n’u Rwanda bisangiye byinshi nubwo kimwe gituye kure y’ikindi.Yagaragaje ko ibihugu byombi birajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage babyo n’iy’abatuye Afurika.

Ati "U Rwanda na Zambia bisangiye byinshi nubwo kimwe kiri kure y’ikindi.Twese turajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage bacu n’umugabane wacu.Twese duharanira ko Afurika igira ijwi rikomeye...kubera iyo mpamvu dukwiye gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye, kandi dufatanyije twabigeraho."

Perezida Kagame yavuze ko ubu indege ya Rwandair ari umuhuza ukomeye w’ibihugu byombi, asaba ko yaba icyambu cyo guteza imbere ubucuruzi n’umuco mu baturage b’ibihugu byombi.

Zambia ni igihugu cyagize uruhare mu gufasha benshi mu banyafurika baharaniraga ubwigenge bw’ibihugu byabo.

Perezida Kagame yashimye urwo ruhare, maze asaba ko ubufatanye n’umuhate icyo gihugu cyagaragaje ukomeza.

Ati "Zambia ni ahantu hakomeye mu kwigenga k’umugabane wacu.Ubwitange bwanyu hamwe n’abanyafurika bagenzi banyu bwafashije abanyafurika benshi kubona ubwigenge.Afurika iracyakeneye indangagaciro nk’izo ngo igere ku bukire n’icyubahiro abaturage bacu bakwiye."

Igihugu cya Zambia kizwiho gufasha bimwe mu bihugu bya Afurika kubona ubwigenge nyuma y’uko Kenneth Kaunda ayihesheje ubwigenge mu mwaka wa 1964, ayivanye mu maboko y’Abongereza.

Zambia ni kimwe mu bihugu bya Afurika bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda benshi dore ko zigera ku bihumbi bitandatu.Uruzinduko rwa Perezida Kagame rushobora kuba imbarutso yo kumvisha abao banyarwanda gutaha dore ko uyu mwaka ugomba kurangirana na sistati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998.

Perezida Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame aganira na mugenzi we Lungu


Perezida Kagame yaganiriye na Kenneth Kaunda wagejeje Zambia ku bwigenge

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo