Perezida Kagame yashimye ubushishozi bw’abahisemo Umunyafurika ngo ayobore OMS

1

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe no gutorwa kwa Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus umunya-Ethiopie watorewe kuyobora ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS).

Ni ubwa mbere mu myaka isaga 60 yu muryango umaze, Umunyafurika atorewe kuwuyobora.

Tedros yari ashyigikiwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu munya-Ethiopie Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatorewe kuyobora OMS . Nyuma yo gutsinda, Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe n’intsinzi ya Dr Tedros.

Abicishije kuri twitter, Perezida Kagame yagize ati:”Turagushimiye Dr Tedros ku ntsinzi yawe yo kuyobora OMS. Wari ubikwiye kandi Afurika yari ibikwiye”

Perezida Kagame kandi yavuze ko itorwa rya Dr Tedros ryatanze icyizere ko abakandida beza bakwiye gutsinda n’ubwo ngo atari buri gihe abakandida beza batsinda.

Ati ”Si buri gihe abakandida beza batorwa. Itorwa rya Dr Tedros ritanze icyizere ko bakwiye gutsinda, mwakoze cyane mwese abanyafurika n’abatari abanyafurika, mwabonye Dr Tedros nk’umukandida mwiza mukifatanya natwe kumushyigikira.”

Perezida Kagame yavuze Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari afitiye ubushobozi uyu mwanya yatorwe.

Tedros watorewe kuyobora OMS yabaye Minisitiri w’Ubuzima muri Ethiopia ndetse anaba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 52 asimbuye Umushinwa Margaret Cha wari umaze kuri uwo mwanya imyaka 10.


Amagambo ya Perezida Kagame kuri twitter ashimira Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. uyumugabo ngo niwe uciye uduhigo tubiri icyarimwe, kuba ariwe munyafurika wambere uyoboye OMS, kandi akaba arinawe wambere uyiyoboye atari umuganga.

Tanga Igitekerezo