Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Mousa Fazil wahoze ari Minisitiri yagaragaje impamvu Kagame adakwiye kujya mu ntwari z’igihugu

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mousa Fazil wahoze ari Minisitiri  yagaragaje  impamvu Kagame adakwiye kujya mu ntwari z’igihugu

Harerimana Mousa Fazil wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu yemeza ko Perezida Kagame adakwiye kujya mu ntwari z’igihugu ngo kuko arenze icyo cyiciro ahubwo ko we ari umubyeyi w’igihugu.

Perezida Kagame aherutse gutorwa n’umuryango FPR-Inkotanyi ngo awuhagararire mu matora y’umukuru w’igihugu. Muri aya matora Prezida Kagame nta muntu bari bahanganye kuko abanyamuryango bose bemeje ko nta muntu ufite ubushobozi bwo guhangana na Kagame.

Inama Paul Kagame yatorewemo yari irimo n’abayobozi b’andi mashyaka akorera mu Rwanda. Aba bayobozi b’aya mashyaka bose bemeje ko na bo amashyaka bayoboye ashyigikiye Perezida Kagame, umukandida wa FPR, mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mousa Fazil ni umwe mu bayobozi b’aya mashyaka yari ahari kuko ayobora ishyaka PDI, uyu muyobozi na we yashimangiye ko ishyaka rye nta wundi ribona ukwiye kuyobora u Rwanda utari Paul Kagame.

Yabihamije agira ati : "Urugamba haracyakenewe ko rukomeza kuyoborwa n’umwizerwa w’imbonekarimwe, uwo ni mwebwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika…. Mu izina rya PDI turabashimira kuba umuryango wa FPR-Inkotanyi ubatoreye kubahagararira muri aya matora”

Mousa Fazil mu ijambo rye yavuze ko Perezida Kagame adakwiye kujya mu cyiciro cy’intwari kuko ari icyiciro arenze ahubwo ko ari umubyeyi w’igihugu.

Ati :"Hari umuntu uherutse kumbwira ngo ko byemewe mu mategeko ko umuntu agirwa intwari akiriho nk’uko byakorewe abana b’Inyange kuki Perezida Kagame atarashyirwa mu ntwari ? ndamusubiza nti kubwange Perezida Kagame ari mu rwego rusumba urwo, kuko we ari baba wa Taifa (umubyeyi w’igihugu) baba wa taifa ni inkingi ya mwamba ya buri cyiciro kigize amateka yo kudatsimburwa kw’abanyarwanda.”

Perezida Kagame umaze imyaka 17 ayobora u Rwanda, abahanga mu isesengura mu bya politike bavuga ko bigoye ko haboneka umuntu bahangana mu matora kuko ngo ibikorwa bye muri iyi myaka byivugira.

Ibi kandi byagaragaye mu mwaka wa 2015 ubwo abanyarwanda bakabakaba miliyoni 4 bandikiraga intego ishinga amategeko ngo ihindure ingingo yabuzaga Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda.

IBITEKEREZO

  • UZABAKIRIHO Samuel Yanditse:

    Umusaza wacu Paul KAGAME Arabishoboye ntawamusimbura kuko ni impano IMANA yahaye abanyaRwanda.agomba kuyobora URWANDA kuko yarukuye kure kandi habi none yarugejeje kure heza

  • UZABAKIRIHO Samuel Yanditse:

    Umusaza wacu Paul KAGAME Arabishoboye ntawamusimbura kuko ni impano IMANA yahaye abanyaRwanda.agomba kuyobora URWANDA kuko yarukuye kure kandi habi none yarugejeje kure heza

  • UZABAKIRIHO Samuel Yanditse:

    Umusaza wacu Paul KAGAME Arabishoboye ntawamusimbura kuko ni impano IMANA yahaye abanyaRwanda.agomba kuyobora URWANDA kuko yarukuye kure kandi habi none yarugejeje kure heza

  • Rivard Yanditse:

    Paul Kagame ntawajya muri competition na we kuko we singombwa kuvuga ibyo yakoze turabibona ntidushaka abatudindiza mu iterambere

  • Mahame Yanditse:

    Fazil we singombwa ko uvuga byinshi, ikirenze ubutwari ko naho harimo ibyiciro, ubwo tukite "umubyeyi". ubwo se abana be bazamwita ngo iki? umwanya turacyawushaka wowe dufasha bazatore neza

  • Mahame Yanditse:

    Fazil we singombwa ko uvuga byinshi, ikirenze ubutwari ko naho harimo ibyiciro, ubwo tukite "umubyeyi". ubwo se abana be bazamwita ngo iki?

  • Alain Yanditse:

    Niwe ntawundi rwose! ntidushaka abaza kudutobera.Ni baba wa Taifa wabitoye Fazil we.

  • john hamsa Yanditse:

    gusa imikenyuro kinyafurika iratuyobera ariko niba atari igitinyiro afite ubundi bikanyura mu mucyo yakomeza ntambogamizi

  • Mugabo Yanditse:

    Arashoye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza