Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Urugendo rw’iterambere ryifuzwa ruracyari rurerure muri Afurika:Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

 Urugendo rw’iterambere  ryifuzwa  ruracyari rurerure muri Afurika:Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasobanuye ko ubufatanye hagati ya leta z’ibihugu, abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga ngo bigikenewe mu rwego rwo kugera ku iterambere ry’ubukungu rikenewe mu bihugu by’Afurika.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga ihuriro ry’iterambere n’ubukungu ryateguwe na banki y’isi, ryitabiriwe n’abahagarariye za leta z’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ndetse n’abikorera bo muri aka karere.

Perezida Kagame yagaragaje ko urugendo rukiri rurerure mu iterambere ry’ubukungu muri iki gice cy’Afurika ngo n’ubwo hari intego n’icyerekezo bigaragara kandi hakaba hari n’ubufatanye bumaze kubaho nk’ubw’ibigo bishamikiye kuri banki y’isi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibice by’ingenzi byo gushorwamo imari byatekerejweho neza kandi ngo bikomeje kwaguka muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni ibice birimo imiturire, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari mu buhinzi.

Ni muri uru rwego banki y’isi inaheruka guha u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika ngo azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda.

Hari n’indi nguzanyo ingana na $150 million zo gushora mu miturire nayo ikaba yaraturutse muri banki y’isi binyuze mu ishyirahamwe ryayo rishinzwe amajyambere mpuzamahanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza