Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Umwana w’imyaka 10 yagaragaje amarangamutima yatewe n’ubutumire bwa Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umwana w’imyaka 10 yagaragaje amarangamutima yatewe n’ubutumire bwa Perezida Kagame

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 uzwi mu mikino ngororamubiri aherutse kwemererwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuzahabwa ubutumire bwo kuza mu Rwanda nyuma akaza kumwibutsa ko agitegereje ubu butumire yaje kwemererwa ko ubutumire bumugeraho mu minsi ya vuba maze abyakirana ibyishimo.

Wendy Waeni ukomoka mu gihugu cya Kenya yemerewwe na Perezida Kagame guhura na we maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Wendi yibutsa Perezida Paul Kagame ko agitegereje ubutumire yamwemereye bwo kuza mu Rwanda kubonana na we.

Uyu mwana yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: “Muraho Perezida Paul Kagame! Ndacyategereje ubutumire bwanjye nkuko mwabinsezeranyije.”

Wendy umenyerewe cyane mu gushimisha abantu batandukanye akoresheje impano ye idasanzwe yo gukora imikino ngorora mubiri akimara kwibutsa Perezida Paul Kagame ko agitegereje ubutumire bwe umukuru w’igihugu cy ‘u Rwanda Paul Kagame ntiyatinze kuko yahise amusubiza ko agiye kubikora ndetse amushimira kuba yarakomeje kubikurikirana.

Perezida Paul Kagame yagize ati: “Mu byukuri ngiye kubikora….. ubutumire buzoherezwa vuba cyane! Warakoze kubikurikirana.”

Aya ni amagambo ya Wendy Waeni ubwo yagaragazaga uko yishimiye ko amasezerano ye asohojwe

Wendy Waeni na we yakomeje gukurikirana niba ubutumwa yatanze ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame buzasubizwa maze bidatinze nibwo Perezida Paul Kagame yamusubije, akimara kubona ubutumire bwe ko bugiye kumugeraho vuba uyu mwana Windy yahise agaragaza amarangamutima abinyujie nanone ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko abyishimiye ndetse akaba ategereje kumubona bidatinze.

Yagize ati; “ Murakoze Perezida Paul Kagame, ntegereje kubabona vuba, mukwiye ibyiza, kubwo kwicisha bugufi.”

Ku myaka icumi y’amavuko Wendy Waeni amenyerewe cyane mu mikino ngororamubiri aho ashimisha abantu batandukanye akoresheje iyi mpano.

Wendy Waeni yagiye ashimisha abantu b’ingeri nyinshi baniganjemo abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abaperezida b’ibihugu nka Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda wamwemereye kumutumira byihuse, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

IBITEKEREZO

 • jean de la croix Yanditse:

  byiza cyane uyu mwana Imana imufashe

 • kega Yanditse:

  Uyumwana Iyi Mpano yiwe Nayikomeza Izamugirira Akamaro Gakomeye Cyane!
  Urebye Harinabandi Bana Bafite Iyo Mpano Nuko Batazwi

 • -xxxx- Yanditse:

  uyu azibeshaho kbs

 • mutangana ben Yanditse:

  Uyu mwana azabikomeze bizamugirira akamaro

 • ishimwe jeandeDieu Yanditse:

  wendy waeni gerageza wite ku mpano yawe ejo hawe ni heza kndi ndagushyigikiye.

 • ishimwe jeandeDieu Yanditse:

  wendy waeni gerageza wite ku mpano yawe ejo hawe kndi ndagushyigikiye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza