Umwaka ushize wabaye mwiza cyane mu bya dipolomasi ku Rwanda-Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko umwaka wa 2016 wabaye mwiza cyane ku Rwanda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yabivuze mu muhango wo gusangira Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2017 muri Kigali Convention Center.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko umwaka ushize wa 2016, U Rwanda Rwakiriye abahagarariye ibihugu byabo basaga 20, rwakiriye inama nyinshi mpuzamahanga n’ibindi.

Yagize ati “Ni umwanya duhura, tukareba ku mwaka warangiye no kurebera hamwe imyaka itaha turi hamwe… Twagize umwaka mwiza cyane mu bya dipolomasi mu Rwanda.Twakoze byinshi, twakiriye abambasaderi n’abahagarariye ibiugu byabo mu Rwanda 26. Kandi twakiriye inama zikomeye mpuzamahanga zirimo inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, amasezerano ya Montreal, n’izindi nyinshi haba iza politiki ndetse n’izijyanye n’ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko mu isi habonetse abayobozi bashya nk’Umunyamabanga mukuru wa Loni mushya, umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uzatorwa vuba aha, n’abandi bayobozi batandukanye bashya ku isi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi yavuze ko uyu mwaka mu isi hagaragaye ibitekerezo by’abashaka ko ibihugu byajya byirwanahao ariko avuga ko u Rwanda rwo rushyize imbere ubufatanye muri byose.

Yagize ati “..Turi mu bihe bamwe bavuga ko hari ukurwanya ubufatanye bw’ibihugu, hari abaturage babaza abayobozi ibyo bashinzwe…hari byinshi.Twebwe hano mu Rwanda turashaka gukorana na mwe mwese banyakubahwa n’imiryango mpuzamahanga kugirango dufatanye muri iyi isi turi kumwe.Ibiri kuba hirya no hino ku isi biradusaba gukorera hamwe.”

Uyu muhango wo gusangira k’Umukuru w’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda uba buri mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo