Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa watangaje igihugu bifuza ko atabarizwamo, hari icyo basaba Leta

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa watangaje igihugu bifuza ko atabarizwamo, hari icyo basaba Leta

Abo mu muryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutangira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bifuza ko yatabarizwa mu Rwanda agaherekezwa mu cyubahiro kimukwiye nk’umuntu wategetse igihugu akanagikorera.

Kuva umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanga tariki ya 16 Ukwakira 2016 atangiye muri Amerika aho yari yarahungiye, hakomeje kwibazwa igihugu azatabarizwamo (azashyingurwamo).

Bamwe bibazaga niba azatabarizwa mu Rwanda nk’igihugu yategetse cyangwa niba ari muri Amerika nk’igihugu yatangiyemo.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2016, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’itanga ry’uyu mwami ndetse inavuga ko yiteguye gutanga icyo izasabwa cyose ngo atabarizwe. Gusa ku bijyanye n’igihugu azatabarizwamo Leta yavuze ko izashyigikira icyo umuryango we uzahitamo.

Abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa bamaze gutangaza ko bifuza ko umugogo we (umurambo w’umwami) watabarizwa mu Rwanda.

Mbahia Francoise, umwana wa mwene se wa Kigeli ( Kigeli amubereye se wabo) mu kiganiro cyihariye yagiranye na MAKURUKI yavuze ko icyifuzo cy’umuryango wose ari uko yazanwa mu Rwanda akaba ariho atabarizwa.

Ati:”Twifuza ko yazanwa mu Rwanda, umuryango wose ni cyo wifuza, icyifuzo cy’umuryango ni ukugirango atabarizwe mu gihugu cye aherekezwe mu cyubahiro cye. “

Mbahia yavuze ko icyifuzo bageza kuri Leta ari uko yabafasha umugogo w’umwami ukazanwa mu Rwanda.

Ati:”Icyifuzo cyacu ni uko nk’umuntu wakoreye igihugu yabaye hanze igihe gihagije, Leta igize icyo ikora ni ukuri twaba tugize amahirwe kugirango idufashe kugeza umugogo we mu gihugu kandi ngirango bafatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakunda.”

Gusa avuga ko nta rwego na rumwe rwa Leta baravugana kuko bari bagitegereje guhura bakaganira ku bufasha bifuza kuyigezaho.

Ati:”Nta rwego na rumwe rwa Leta turavugana, twari tugitegereje ibyifuzo by’abandi, hari n’abari hirya no hino, turi benshi twari tukivugana na bo bose kugirango twumve ibyifuzo bya buri umwe. Uyu munsi ni bwo tuza guhura tukareba icyifuzo twageza ku buyobozi.”

Mbahia yabwiye MAKURUKI ko umuryango wabo nta bushobozi ufite bwo kwizanira umugogo w’umwami Kigeli V ngo bawugeze mu Rwanda ariko kandi ngo ntibifuza ko yatabarizwa muri Amerika.

Kigeli V Ndahindurwa w’imyaka 80 yatangiye Leta ya Virginia, imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24 mu buhungiro.

Yameneshejwe n’ababiligi mu mwaka wa 1961 nyuma y’umwaka umwe n’igice yimitswe ubwo yari asimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa.Yahungiye mu bihugu birimo Uganda, Tanganzania na Kenya aho yavuye ajya muri Amerika.

Izindi nkuru bijyanye:Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro

Leta y’u Rwanda yiteguye gutanga icyo ari cyo cyose ngo umwami Kigeli atabarizwe

“Umwami Kigeli afite umuryango, niwo uzagena aho atabarizwa(ashyingurwa) ”Dr Vuningoma

IBITEKEREZO

  • CLOUDE Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.NISHIMIYE.KOBAMUZANA.MURWANDA

  • sibomana bertin Yanditse:

    Twishimiye igitekerezo umuryango we wafashe natwe abanyarwanda twifatanyije namwe mukabaro nazanwe murwamubyaye tumushyingure mucyubahiro.imana imuhe iruhuko ridashira

  • sibomana bertin Yanditse:

    Twishimiye igitekerezo umuryango we wafashe natwe abanyarwanda twifatanyije namwe mukabaro nazanwe murwamubyaye tumushyingure mucyubahiro.imana imuhe iruhuko ridashira

  • CLOUDE Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.NANGE.NIFUJEKO.BAMUZANA.MURWAA.IMANA.IMANA.IMUHE.IRUHUKO.RIDASHILA

  • Nshimiye Rukundo Yanditse:

    Kbs nibamuzane ashyingurwe murwa mubyaye

  • Nshimiye Rukundo Yanditse:

    Kbs nibamuzane ashyingurwe murwa mubyaye

  • yvonne Yanditse:

    nibamuzane murwamubyaye imana imuhe iruhuko ridashira ariko byaga kuba byiza iyo abayaratashye nkabandi banyarwa agatanga ari mugihugu cyamubyaye

  • akanyana era Yanditse:

    nibamuzane murwamubyaye p niho hamukwiye erega urwatubyaye nirugari kd nirwiza

  • victor Yanditse:

    natabarizwe I Rwanda noho yatwaye

  • Nyirishema Yanditse:

    Nibamuzane murwabyaye kdi imana azabidufashemo bigende neza

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza