Umunyamakuru wo muri Swaziland yerekanye ibyo igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda

Kigali convention Center iherutse kuberamo inama ya 27 ya AU
Umunyamakuru wo muri Swaziland uherutse kwitabira inama ya 27 ya AU yerekanye inzira umwami Muswati III yakoresha kugira ngo igihugu cye cyitegura kwakira inama ya 36 ya SADC kibashe kuyakira nk’uko u Rwanda rwabikoze mu nama ya 27 ya AU.

Uyu munyamakuru Mbongeni Mbingo wandikira Observer.org yagize ati: “ Kuva igihe umwami yemeraga kuzakira iyi nama, igihugu cyatangiye kujya mu myiteguro.

Natangiye kwibaza ku bijyanye n’imyiteguro y’iyi nama iri mu cyumweru gitaha,

Ubwo minisitiri ushinzwe umurimo Prince Hlangusempi nabo bafatanyije bagaragazaga aho tugeze mu myiteguro y’iyi nama bavuze ko imyiteguro igeze kure, nkurikije uko umwami abyifuza iyi nama igomba kuba nziza kurushaho.

Umwami wacu afite intumbero yo kugaragaza ko twishoboye kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere tukakaba twakwakira inama ikomeye nka byo, kabone n’ubwo turi igihugu gito giciriritse mu bukungu.

Ubu buzaba uburyo bwo kugaragaza udushya n’intambwe tugezeho, kimwe no kugaragaza umuco w’igihugu cya Swaziland.

Umwami yagiye yita ku kugaragaza igihugu cya Swaziland ku isi nk’igihugu cyitahungabanywa kubera uko kimeze n’uko umuco wacyo ukunzwe."

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko byari bitangaje ubwo yageraga kuri Kigali comvention center kuko yubatse mu buryo bwiza byanatumye hoteli byegeranye ibasha kwakira benshi mu bitabiriye inama, akomeza avuga ko KCC yubatse neza bityo akemeza ko umwami Muswati nawe yifuza ko inzu nk’iyi yamera nk’iyo bari kubaka mu gace ka Ezulwini..

Yakomeje agira ati: "Nabonye uburyo u Rwanda rwari rwariteguye kwakira iyi nama bituma buri gihe mbigereranya n’uburyo twiteguye kwakira inama ya SADC.

Tuvugishe ukuri u Rwanda si igihugu gikize cyane, gishobora kuba kituri inyuma mu bukungu, gusa ni igihugu kigenda cyiyubaka

URwanda rufite amateka meza ashingiye ku buryo rukora cyane ndetse no kugira igihugu gisukuye.

Natwe kimwe n’u Rwanda dufite byinshi byiza mu bwami kandi dukwiriye guhabwa ikizere mu kwakira iyi nama ya SADC n’ubwo ari ubwa mbere tuyakiriye ku nshuro ya 36.

Uyu Mbongeni Mbingo yasoje avuga ko akurikije uko yabonye uburyo u Rwanda rwakiriye inama ya AU afite ikizere ko na Swaziland izayakira kandi neza ndetse akongeraho ko yizera ko umwami abyiteguye kuko nawe yishimira ko igihugu cyatera imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo